2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Dr Ngirente yakiriye Umuyobozi wa IMF muri Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-03 07:20:38

 
Share on:
 
Yasuwe:85
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Eduard yakiriye mu biro bye Umuyobozi uhagarariye Ikigega mpuzamahanga k’imari (IMF) muri Afurika, Abebe Selassie n’itsinda yari ayoboye.

JPEG - 305.6 kb
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, ibumoso n’Umuyobozi mukuru wa IMF muri Afurika Abebe Selassie (Foto James R)

Icyo gikorwa cyabaye ejo hashize tariki 02 Ugushyingo 2017. Uyu muyobozi n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda, aho bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, u Rwanda rwakiriye guhera tariki 1 Ugushyingo 2017.

Umuyobozi mukuru wa IMF muri Afurika, Abebe Selassie yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwitwara neza cyane mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye mu by’uburinganire bikaba ari nabyo byatumye bahitamo gukorera mu Rwanda iyo nama.

Ati “Impamvu imwe twahisemo gukorera iyi nama hano ni ukugira ngo twumve neza kandi twigire kuri izo ngamba zose u Rwanda rwashyizeho zo guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo bikaba byaragize impinduka nziza.”
Yavuze ko yifuje guhura na Minisitiri w’Intebe kugira ngo amushimire ibyo byose n’ukuntu u Rwanda rwemeye kwakira neza iyo nama.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko abagize itsinda rya IMF bari mu byiciro bibiri, harimo ikiciro kijyanye na gahunda yihariye y’ubukungu, bahora baza gusuzuma buri mezi atandatu n’ikindi kiciro gishinzwe inama y’ihame ry’uburinganire izageza ku wa gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2017.

MUTUNGIREHE “SAMUEL”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE