2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basketball: REG BBC irimo amasura mashya yatangiye imyiteguro y’umwaka wa 2018

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-02 08:54:01

 
Share on:
 
Yasuwe:186
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya REG BBC iherutse gushyiraho abatoza bashya baratangaza ko bamaze gutangira imyitozo bitegura shampiyona y’umwaka utaha iteganyijwe kuzatangira tariki 1 Ukuboza 2017.

JPEG - 198.3 kb
Nkurunziza Chris Walter wakiniraga Patriots ni umwe mu bakinnyi bashya ba REG BBC

Aba batoza ni Kalima Cyrille wungirijwe na Ngwijuruvugo Patrick ukomoka i Burundi bakaba barasimbuye umutoza John Bahufite wari wungirijwe na Dusabimana Jesus Eric bari basanzwe batoza REG BBC.

Umutoza mukuru w’ikipe ya REG BBC, Kalima Cyrille yabwiye Imvaho Nshya ko bamaze ibyumweru birenga bibiri baratangiye imyitozo kandi irimo no kugenda neza n’umwuka ni mwiza mu ikipe. Ati “Imyitozo irimo kugenda neza, umwuka umeze neza, hashize ibyumweru bibiri tuyitangiye, kuri ubu iki cyumweru twatangiye ni icya gatatu”.

Kalima wigeze no gutoza Patriots BBC yemeza ko iyi myitozo bahisemo kuyitangira hakiri kare bitewe n’uko iyi kipe ya REG BBC ifite abatoza n’abakinnyi biganjemo n’abashya kugira ngo barusheho kumenyerana.

Uyu mutoza ahamya ko imyiteguro imeze neza ko bafite ikizere cyo kuzitwara neza mu mikino ibanziriza shampiyona “Pre-Season 2018” izakinwa kuva tariki 17-26 Ugushyingo 2017 ndetse na shampiyona.

Ikipe ya REG BBC izaba ikina umwaka wayo wa kabiri muri shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda yagerageje kwiyubaka kuri ubu ikaba imaze gusinyisha abakinnyi bane bashya.

Kalima avuga ko abakinnyi bashya bose bari bifuje gusinyisha bamaze kubabona aho abakinnyi bashya baje muri REG BBC n’abakinnyi bari bayisanzwemo babigizemo uruhare bitewe n’uko basanzwe babazi.

Muri aba bakinnyi bashya barimo Kaje Elie wasinye amasezerano y’imyaka ibiri na Nkurunziza Walters bombi bavuye muri Patriots BBC. Abandi ni Shyaka Olivier wari kapiteni w’ikipe ya Espoir BBC wazanye na mugenzi we bakinanaga, Nshobozwabyosenumukiza Wilson.

N’ubwo iyi kipe yongereye amaraso mashya ku bakinnyi yari ifite, yamaze gutandukana n’abakinnyi batandatu barimo Muhizi Olivier, Kibamba Jimmy, Kajeguhakwa Gedega Bunene, Barame Aboubakar, Abimana Didier na Nkurikiyinka Déo.

Muri uyu mwaka wa 2017, ikipe ya REG BBC yegukanye ibikombe 2 birimo icya shampiyona n’igikombe mpuzamahanga cyo kwibuka ndetse ibasha no kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’imikino ya kamarampaka “Playoffs 2017”.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE