2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bugesera : Polisi yafashe ibicuruzwa byinjiraga mu Rwanda mu buryo bwa magendu

Yanditswe na

Kuya 2014-06-04 05:49:39

 
Share on:
 
Yasuwe:1
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ibicuruzwa bya magendu byafashwe na polisi (Foto RNP)

Umwanditsi: Nyandwi Pierre

Tariki ya 2 Kamena 2014, mu karere ka Bugesera Polisi y’igihugu yahafatiye ibicuruzwa bitandukanye byari byinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko binyuze ku mipaka nayo itemewe n’amategeko.

Nk’uko Imvaho Nshya ibikesha urubuga rwa Polisi y’Igihugu, ibyo bicuruzwa ni amacupa 122 y’inzoga nini zo mu bwoko bwa Amstel, ibiro 25 by’amafi n’ibiro 20 by’amashashi.

Ibi bicuruzwa bikaba byafatiwe mu mujyi wa Nyamata aho byari biri mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite Pulaki nomero RRA870 G ikaba yari ibijyanye i Kigali.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko ibi bicuruzwa byari byinjijwe mu Rwanda na Triphile Mukasera ufite imyaka 49, Alice Kamariza ufite imyaka 25, Edisa Mukakarisa ufite imyaka 34, Concorde Nzabonimpa ufite imyaka 39 na Jean Claude Marijemunda ufite imyaka 37. Ibi bicuruzwa byose, Polisi y’u Rwanda ikaba yabishyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RAA).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba SSP Nsengiyumva BĂ©noit yavuze ko atari byiza gukwepa imisoro kuko uyitanze aba yiyubakiye igihugu.

Ati: “Iki ni igikorwa kitemewe n’amategeko, ubikora aba ashaka gukwepa imisoro, kandi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.”

SSP Nsengiyumva akaba yasabye abacuruzi n’abandi baturage kwirinda gukwepa imisoro, anasaba abaturage gutanga amakuru y’abantu nk’aba bashaka gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

 

INKURU ZIHERUKA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE