2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Ibura ry’amazi riraterwa n’imvura

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-01 08:00:34

 
Share on:
 
Yasuwe:189
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Hashize iminsi itari mike abatuye Umujyi wa Kigali mu mirenge imwe n’imwe bahuriza ku kibazo cy’ibura ry’amazi bigatuma bakoresha amazi mabi abandi bakayagura binabagoye, inzego zibishinzwe zikavuga ko byatewe n’imvura.

JPEG - 154.6 kb
Bimwe mu bice bigize uruganda rw’amazi rwa Nzove II rugemura amazi mu Mujyi wa Kigali

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, mu mujyi wa Kigali, Rutagungira Methode, asobanura ko icyo kibazo cyatewe n’imvura igwa nabi mu gace k’Amajyaruguru bigatuma amazi aza yanduye avanze n’ibyondo mu gihe cyo kuyatunganya asukurwa bigatera ibura ry’amazi ku baturage.

Agira ati “Icyo kibazo kiriho koko twarakimenye, muri iki gihe mu bice by’amajyaruguru harimo kugwa imvura nabi amazi akivanga n’ibyondo ku buryo kuyatunganya bitatworohera bigatuma mu gihe turi kuvangura ibyondo n’amazi bitera ibura ry’amazi mu mujyi wa Kigali ariko hari uburyo bwo gukemura icyo kibazo twatangiye”.

Mu kiganiro Rutagungira yagiranye n’Imvaho Nshya, atangaza ko mu mezi 3 gusa icyo kibazo kiba gikemutse cyanashakiwe umuti kuko Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) kirimo gukora ibishoboka byose ngo ukwezi kwa Mutarama 2017 kudasiga kitarakemuka abaturage babe babona amazi meza kandi ku buryo buhoraho.

Atangaza ko WASAC yatangiye kubaka aho gufatira icyondo kugira ngo gitandukane n’amazi bityo babashe kuyatunganya bitagoranye. Ikindi gihari ni uko harimo kubakwa umuyoboro w’amazi uzava Mont Kigali werekeza Kicukiro ku buryo abaturage batuye ako karere bazaba bagezwaho amazi atagombye kubanza kunyuzwa muri Gasabo nk’uko bisanzwe.

Uretse ibyo bisobanuro kandi Rutagungira akaba anagaragaza ko binaterwa n’ubushobozi budahagije bw’amatiyo asanzwe ajyana amazi mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali. Gusa avuga ko n’ibihe by’imvura igwa nabi bigenda bikemuka.

Karasira Michel utuye mu murenge wa Gatenga muri Kicukiro, avuga ko bamaze amezi asaga 2 nta mazi meza babona, abonetse akaza mu masaha y’ijoro atemerera abantu kuvoma mu buryo buboroheye bigatuma bica imirimo kugira ngo bajye gushakisha ayo bakoresha bikanabahenda.

Ibi kandi biranatangazwa na Sindayigaya Protais uvuga ko abadafite intege cyangwa uwo batuma bibabera imbogamizi kubona amazi yo gukoresha kuko bavoma bahenzwe, bakaba basaba WASAC kubakemurira icyo kibazo mu buryo burambye kuko bihoraho nyamara baragiye babatangariza ko mu mezi adashyika umwaka nta kibazo cy’amazi kizaba kirangwa mu mujyi wa Kigali.

Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mujyi wa Kigali gikomeje kwigaragaza umunsi ku wundi mu gihe mu biganiro icyo kigo cyagiye kigirana n’Imvaho Nshya mu nkuru yasohotse tariki ya 22 Kanama 2017 cyagiye gitangaza ko mu mezi 4 nyuma yaho Umujyi wa Kigai uzaba ufite amazi ahagije abawutuye, mu yindi yasohotse ku wa 18 Ukwakira WASAC ikaba yariyemeje ko mu myaka 3 izaba yamaze gusimbuza amatiyo adafite ubushobozi bwo guhaza abaturage.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE