2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abadepite bagiye guhagurukira abanyeshuri ba kaminuza bandikisha ibitabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-01 07:29:30

 
Share on:
 
Yasuwe:249
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’uburezi n’ikoranabuhanga n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta na sosiyete sivile basanga hakiri ikibazo cy’abanyeshuri bo muri za kaminuza mu Rwanda bagifite ingeso yo gukoresha ibitabo, kimwe mu bikindiza ireme ry’uburezi.

JPEG - 221.9 kb
Depite Mukazibera Agnes uyoboye komisiyo y’uburezi n’ikoranabuhanga mu Nteko Ishinga Amategeko

Depite Mukazibera Agnes uyoboye iyo komisiyo avuga ko bagiye gufata ingamba kuri icyo kibazo, ndetse harimo no gushyikiriza icyo kibazo Minisiteri y’Uburezi hagamijwe kugikemura.

Ibyo babivugiye mu Nteko ishinga amategeko, ubwo abadepite bagize komisiyo y’uburezi bagiranaga ibiganiro n’itsinda ry’abagize sosiyete sivile, mu rwego rwo guhuza ubumenyi butangwa mu mashuri makuru na kaminuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Depite Mukazibera ati “Nk’ubu mu gihe abanyeshuri bavugaga ibitabo byabo, wajyaga kwitegereza ugasanga umunyeshuri witwa ko arangije imyaka 4 ya kaminuza, arambura igitabo agasoma nk’aho atari we wakikoreye, bisobanura ko aba atari umwimerere w’umusaruro we. Ibyo tugomba kubifatira ingamba za vuba, haba mu ngendo tugiye gukorera mu gihugu cyose guhera ku ya 6 Ugushyingo 2017, ndetse nibishoboka tuzaganire na Minisiteri y’Uburezi ku buryo ikibazo nk’iki cyarangira burundu’’.

Prof. Tharcisse Karambizi, umwe mu bagize sosiyete sivile, akaba n’umwarimu muri zimwe muri za kaminuza mu Rwanda, yabwiye abadepite bagize komisiyo ko ashingiye ku buhamya bwa bamwe mu banyeshuri, biyemerera ubwabo ko hari bamwe mu banyeshuri basanzwe bafasha bagenzi babo kwandika ibitabo (kudoda ibitabo) ariko bakabikora ku kiguzi runaka nk’amafaranga 150 000 kugera no kuri 300 000, asanga bifite uruhare runini mu gusubiza inyuma ireme ry’uburezi ndetse no kuzana ubunebwe mu banyeshuri, kuko arinda arangiza ataragize uruhare mu kwiyandikira igitabo, ku buryo byazamugirira n’akamaro aho azaba agiye ku isoko ry’umurimo.

Nyuma y’ibiganiro n’abagize sosiyete sivile, abadepite bazakora ingendo mu gihugu hagamijwe kwirebera niba hari umusaruro byatanze nyuma y’uko za kaminuza zihujwe zikaba Kaminuza imwe, ingorane zirimo, no kugenzura niba uburezi butangirwamo buhuzwa n’ibikenewe ku isoko ryumurimo.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE