2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gutanga umunani ntibikiri itegeko ku babyeyi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-31 07:15:26

 
Share on:
 
Yasuwe:585
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu muco nyarwanda, umunani watangwaga n’umubyeyi akawuha umwana we, ni ikintu cyari kimenyerewe mu muco nyarwanda. Ariko uko iminsi yagiye ishira, gutanga umunani byahinduye isura, bisa n’ibivuye mu muco ahubwo bihinduka itegeko, ndetse abana ntibategereze ko ababyeyi babaha umunani, ahubwo abana akaba ari bo batangira kujya bawusaba, bigera aho biba imwe mu mpamvu z’amakimbirane mu muryango nyarwanda mu gihe umwana batinze kumuha umunani cyangwa bawumuha ntawishimire.

Kuva kera na kare mu muco nyarwanda, iyo umwana yakuraga agejeje igihe cyo gushinga urugo rwe, ababyeyi bamuhaga ku mutungo bafite, cyane cyane isambu n’amatungo, kugira ngo bimubere inkingi yo kwita ku rugo n’umuryango we, iyo yabaga yitegura kurushinga. Umwana ahereye ku munani yahawe n’ababyeyi na we yarakoraga kugira ngo umutungo we wiyongere, na we abone uwo azaha abamukomokaho.

Uko iminsi igenda ishira n’ubuzima bukagenda burushaho gukomera n’ibyo gutangaho umunani bikagenda bigabanuka, ibintu byahinduye isura, umwana aho kugira ngo ategereze ko ababyeyi bamuha umunani, ahubwo abona ubuzima bwanze, agasaba umunani we kugira ngo awifashije, awukoreshe icyo ashaka, harimo no kuba yawugurisha kugira ngo abashe kubona icyo yifuza.

Byagiye bigararagara ko mu gihe umwana asabye umunani ntawuhabwe, agatinda kuwuhabwa cyangwa se abana ntibahabwe umunani ungana, cyangwa se mu gihe uwuhawe ntawishimire, byagiye bitera amakimbirane mu miryango.

Bikagera n’aho abana bamwe bica ababyeyi babo mu gihe batinze kubaha imigabane, bagamije kwigarurira imitungo yabo imburagihe. Cyangwa hakavuka amakimbirane hagati y’abavandimwe bapfa imitungo, yaba amasambu, amazu n’indi mitungo.

Ikindi, mu gihe umwana yananiraga umubyeyi, yaragufashe nabi cyangwa yaraguhemukiye ku bundi buryo, mu gihe cyo gutanga umunani uwo mwana na we wagombaga kuwumuha utitaye ku buhemu yaba yaragiriye umuryango.

Itegeko n° 22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu kerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, mu ngingo yaryo ya 42, ryateganyaga ko itanga ry’umunani ari igikorwa ababyeyi bakora bakiriho kigamije kugabira umutungo abana babo cyangwa ababakomokaho bagahita bawegukana, bikitwa ko bashoje inshingano yo kubarera no kububakira.

Naho ingingo 43 y’iryo tegeko yo yateganyaga ko abana bose nta vangura hagati y’abahungu n’abakobwa abariho n’abahagarariye abakomoka ku bana bapfuye mbere y’ababyeyi, uretse abaciwe kubera kwitwara nabi cyangwa guhemuka, bagira uburenganzira ku munani.

Iryo tegeko ryo mu 1999 ryasimbuwe n’Itegeko nº 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura. Gutanga umunani ntibyongeye kugarukwaho muri iri tegeko rishya, kuko bitakiri itegeko ku babyeyi ryo gutanga umunani.

Iri tegeko riteganya uburyo butatu umwana cyangwa abandi bagize umuryango bashobora kugira uburenganzira ku mutungo w’ababyeyi cyangwa w’uwo bakomokaho, binyuze mu mpano cyangwa mu izungura.

Ingingo ya 27 y’iryo tegeko ivuga ko impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ari igikorwa cy’ubushake cyo gutanga cyangwa kwakira ikintu gifite agaciro nta kiguzi cyangwa uburenganzira kuri icyo kintu bikozwe n’abashyingiranywe bombi cyangwa umwe muri bo. (Biracyaza)

Ibi bitekerezo byanditswe na

HABIMANA Augustin
Umukozi mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE