2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Urubyiruko rwasabwe kurwanya ruswa rukiri ruto

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-31 07:11:03

 
Share on:
 
Yasuwe:62
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi arasaba urubyiruko rwo mu Ntara y’amagepfo kwitoza umuco wo kurwanya ruswa bakabitangira bakiri bato kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza h’u Rwanda ibyo bakabikora batanga amakuru y’aho bayibonye cyangwa bumvise ivugwa.

JPEG - 228.4 kb
Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase

Urubyiruko rwo muri kaminuza n’urwo mu mashuri yisumbuye rwaturutse mu turere twose tw’Intara y’amagepfo bibumbiye mu matsinda yo kurwanya ruswa bagiranye ibiganiro n’Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi

Abo banyeshuri bakaba bagaragaje uruhare rwabo mu kurwanya ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye. Ishimwe Imaculée na Musekera john ndetse na Rubuga Jean de Dieu ni bamwe mu babwiye itangazamakuru ko biteguye kugendera kuri izo mpanuro zo kurwanya ruswa hakiri kare.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvunyi mukuru, u Rwanda ruri kumwanya wa kabiri muri Afurika mu kurwanya ruswa, ku isi rukaba ku mwanya wa 50 mu bihugu 194. Murekezi akaba ari ho ahera asaba uru rubyiruko gukoresha imbaraga nyinshi rufite mu kurwanya ruswa ndetse anarwizeza ko Urwego rw’Umuvunyi ruzababa hafi mu buryo bwose.

Ibi biganiro byatangijwe n’urugendo rwatangiriye ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye rusorezwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ahatangiwe ubutumwa bwo kurwanya ruswa mu buryo butandukanye haba mu ndirimbo, imivugo ndetse n’ikinamico.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE