2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Manishimwe Djabel yishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-30 07:57:55

 
Share on:
 
Yasuwe:179
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva uyu munsi tariki 30 Ukwakira 2017, abakinnyi 24 b’ikipe y’igihugu baratangira imyitozo bitegura umukino u Rwanda ruzakina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2018.

JPEG - 176.2 kb
Manishimwe Djabel wishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

Umwe mu bakinnyi bahamagawe akaba ataherukaga mu ikipe y’igihugu, Manishimwe Djabel yatangaje ko byamushimishije cyane kandi bigaragaje yazamuye urwego rwe rw’imikinire.

Manishimwe Djabel akinira ikipe ya Rayon Sports kuva muri 2015 akaba akina nka rutahizamu uca ku ruhande. Yaba umwaka ushize w’imikino wa 2016-2017 n’intangiriro z’uyu wa 2017-2018 yagaragaje urwego rwo hejuru abakurikirana umupira w’amaguru bakibaza impamvu adahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona wabaye tariki 28 Ukwakira 2017 aho Rayon Sports yatsinze Kirehe FC ibitego 3-0, Manishimwe Djabel yatangaje ko yishimiye urwego ariho muri iyi minsi. Ati “Nariteguye kuko abatoza bangiriye inama y’ibyo nakongeramo ingufu kandi ndabona bigenda neza”.

Kuba yahamagawe mu ikipe y’igihugu, Manishimwe abifata nk’ikimenyetso cy’uko yazamuye urwego rwe rw’imikinire. Ati “Nishimye burya iyo uri umukinnyi ukitwara neza mu ikipe yawe ukabasha no guhagararira igihugu cyawe biba ari ibintu byiza uba ubona udakorera ubusa kandi ndashima Imana”. Akomeza avuga ko ashaka gukora cyane kugira ngo ntazongere kuvamo.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi 8 muri 24 bahamagawe mu ikipe y’igihugu, Manishimwe Djabel aha avuga umwaka ushize bakinaga neza ndetse banatwaye ibikombe ariko bagatanga abakinnyi bake mu ikipe y’igihugu. Aha yagaragaje ko byaterwaga n’uko nta mukinnyi wagiraga umwanya uhoraho ubanzamo. Ati “Twasaga n’abari ku rwego rumwe, umutoza w’ikipe y’igihugu akaba yabura uwo ahamagara kuko umwe yakinaga uyu umunsi undi agakina ejo”.

Manishimwe avuga ko impamvu ubu batanze abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu ari uko abatoza ubu bafashe abakinnyi 11 bizeye bakabaha umwanya uhagije wo gukina bityo umutoza w’ikipe y’igihugu bikamworohera. Ati “Umutoza ahita avuga ati ndahamagara kanana kuri uyu mwanya kuko amaze iminsi akina neza ariko iyo duhinduranya n’umutoza abura amahitamo”.

Uko abona abatoza bashya
Uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yazanye abatoza bashya, Karekezi Olivier na Katauti basimbura Masudi na Nshimiyimana Maurice. Kuri Manishimwe Djabel asanga kugereranya aba batoza bigoye. Ati “Abagiye twamaranye igihe kinini aba ni bwo tugitangira hari uburyo uba utari wabamenya neza ariko ku byerekeye imitoreze ni abatoza beza kandi burya byenda gusa kuko Rayon Sports ikina umukino umwe wo hasi ariko itandukaniro nanone ntiryabura”.

Manishimwe Djabel wazamukiye mu Isonga FC, mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 Rayon Sports yatwayemo igikombe cya shampiyona, yatsinze ibitego 5 atanga n’imipira 12 yavuyemo ibitego. Naho uyu mwaka wa 2017-2018 amaze gutanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE