2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Byinshi ku mukino wa “Underwater Hockey” umaze imyaka ine utangijwe mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-30 07:51:25

 
Share on:
 
Yasuwe:177
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukino ukinirwa munsi y’amazi “Underwater Hockey” umaze imyaka 4 ukinwa mu Rwanda kuko watangiye muri 2013. Ntabwo urakwira mu gihugu hose ariko muri iyi myaka 4 ishize abawukina mu Rwanda babashije guserukira Igihugu mu irushanwa mpuzamahanga.

JPEG - 339.3 kb
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bafite bimwe mu bikoresho bikoreshwa mu mukino nk’umupira, udukoni n’ibindi

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro kihariye n’umwe mu bakinnyi b’uyu mukino mu Rwanda, Hirwa Fred agira byinshi awuvugaho ndetse n’ikerekezo cy’uyu mukino mu minsi iri imbere.

Hirwa ni muntu ki?
Hirwa Fred yavukiye i Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba mu 1993. Kuri ubu akorera umuryango mpuzamahanga wa “Right To Play” . Nk’umwana wavukiye i Rubavu yabyirutse yoga mu kiyaga cya Kivu. Muri 2015 nibwo yatangiye gukina uyu mukino wa “Underwater Hockey” bitewe n’uko hari inshuti ze zawumukundishije. Ati “Hari inshuti zari zisanzwe ziwukina ni uko nanjye njyayo ndawukina ndabishobora numva ni umukino unshimishije”.

JPEG - 395.3 kb
Ubwo abakinnyi b’u Rwanda bitabiraga irushanwa mpuzamahanga i Dubai

Uko umukino ukinwa
Hirwa yatangaje ko uyu mukino mu Rwanda watangijwe n’umunyamerika, Jimmy Crosby afatanyije na Umuhizi Nicolas muri 2013. Kugira ngo uwukine bisaba ko ugomba kuba uzi koga kuko ukinirwa munsi y’amazi.

Uyu mukino ukinirwa muri Pisine ya metero 25 z’uburebure na metero 3 z’ubujyakuzimu. Hirwa yakomeje atangaza ko “Underwater Hockey” ikinwa n’abakinnyi 6 kuri buri kipe aho 3 bakina imbere n’abandi 3 inyuma. Uretse aba kandi ikipe yemerewe bakinnyi 3 b’abasimbura.

Abasifuzi kuri uyu mukino ni 3 aho umwe aba ari mu mazi akurikirana umukino ari nawe usifura igihe habaye ikosa cyangwa igitego naho abandi bakaba bagomba kuba bari hejuru.

Abakina uyu mukino bagomba kuba bafite ibikoresho bituma bajya munsi y’amazi, udukoni twabugewe bakinisha. Umupira bakina ukaba ukoze nk’umukebe upima ikilo 1,3. Ku mpande zombi hagomba kuba hari ibyuma bimeze nk’amazamu ari na ho batsinda.

Hirwa asobanura ko ikipe imwe iba ifite udukoni tw’umweru indi ifite utw’umukara. Iyo umukino ugiye gutangira, abakinnyi bose baba bari ku ruhande rwabo, umusifuzi yasifura ab’imbere bakataka.

Umusifuzi wo mu mazi iyo asifura uyu mukino akoresha ibimenyetso. Hirwa ati “Umusifuzi akoresha ibimenyetso bitandukanye nko kuzamura amaboko, guhuza ibiganza n’ibindi. Iyo igitego kibonetse, umusifuza atanga ikimenyetso, uwo hejuru ufite inzongera agahita asifura, amakipe agasubira mu myanya yabo ya mbere, umupira ugasubira hagati hanyuma bakongera bagatangira umukino”.

Amakosa akorwa
Hirwa yagaragaje ko amakosa akorwa muri uyu mukino ari ugufata umupira n’intoki, gukoza ka gakoni ku mukinnyi mugenzi wawe no gukurura umukinnyi.

Umukino ugizwe n’ibice bibiri

Uyu mukino ukinirwa munsi y’amazi “Underwater Hockey” ukinwa mu bice bibiri, igice cya mbere gikinwa iminota 15 bakaruhuka iminota 5 bakongera bagakina igice cya 2 cy’iminota 15.

Mu gihe hari umukinnyi wananiwe, umusimbura ajyamo igihe cyose. Ukeneye gusimburwa atanga ikimenyetso ko akeneye gusimburwa, agahita asohoka iyo agikoza ibiganza aho aviramo, undi ahita yinjira ako kanya.

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye irushanwa mpuzamahanga
Kuva ku wa 07 kugeza ku wa 09 Nyakanga 2017, ikipe y’u Rwanda yitabiriye irushanwa “Cleopatra Underwater Hockey Cup 2017” ryabereye i Dubai ryitabirwa n’ibihugu bitandukanye birimo Arabia Saoudite, Tanzania, Singapore, ikipe ya Dubai, USA n’u Bufaransa.

Hirwa wari umwe mu bagize ikipe yaserukiye u Rwanda yatangaje ko bitwaye neza. Ati “ Bwari uburyo bwo kwiga byinshi kuri uyu mukino kuko twagezeyo dukoresha ingufu zose, turakina dutsinda imikino 2 uwa Arabia Saoudite na Tanzania tunganya n’ikipe ya Dubai dutsindwa n’u Bufaransa na USA”.

Hari ibyabagoye n’ibyo bungutse
Hirwa avuga ko ikintu cyabagoye cyane ari ukumenya uburyo bakoresha ibikoresho byose uko bikenerwa mu mukino, harimo ingofero “Hat”, ikintu bakinga mu maso “Masque” n’ibindi.

Ku byo bungutse, Hirwa avuga ko bakigaruka bahise batangira gutoza abandi bakinnyi bashya bakunda umukino ku buryo na bo bamaze kugera ku rundi rwego. Ati “Mu marushanwa y’umwaka utaha dushobora kuzaba dufite abakinnyi benshi kandi beza, dushobora guhitamo abahagararira Igihugu”.

Baracyafite imbogamizi
Hirwa yatangarije Imvaho Nshya ko bagifite imbogamizi yo gutegura amarushanwa hano imbere mu gihugu kuko ubu bafite amakipe abiri gusa. Akomeza avuga ko na Tanzania hari amakipe abiri. Ati “Ubu turi gutoza abandi bakinnyi muri Uganda na ho hashobora kubonekayo indi kipe bityo tukajya dutegura irushanwa ry’akarere”.
Izindi mbogamizi ni ibikoresho bidahagije gusa bishimira ko hari bimwe bahawemo nk’inkunga n’amakipe yo hanze muri Amerika na Singapore. Ati “Hari ibindi twishakira byoroshye twabona hano”.

Ku bijyanye n’amikoro, Hirwa Fred avuga ko bafatanya n’amakipe yo muri USA ariko ko nabo bishakamo ubushozi kugira ngo ibikorwa bya buri munsi bakora bigende neza. Ati “Kugira ngo tubone amafaranga, abakinnyi bashya batanga inkunga ariko buri wese atanga uko yifite”.

Hirwa yagaragaje ko bagifite ikibazo cy’abasifuzi bo ku rwego mpuzamahanga kuko bisaba ko bajya hanze mu mahugurwa ariko bakaba batari babona ubushobozi.
Uretse abasifuzi n’abatoza ntibari baboneka, Hirwa aha yavuze ko hari abakinnyi bitabiriye amarushanwa atandukanye bamaze kugera ku rwego rwiza, bafasha mu gutoza abandi. Akaba anavuga ko rimwe na rimwe umwe mu batangije uyu mukino, Umuhizi Nicolas n’ubwo aba muri USA ajya aza akabafasha kuko ari umutoza akaba n’umukinnyi akaba anafasha cyane kubahuza n’andi makipe yo muri USA.

Icyo bateganya gukora mu minsi iri imbere
Mu bya mbere barifuza gushinga ishyirahamwe ryihariye ry’uyu mukino kuko ubu bakorera mu ishyirahamwe ry’umukino wo koga. Mu bindi Hirwa yatangaje bafite intego yo gutegura irushanwa mpuzamahanga hano mu Rwanda kandi hari amakipe yemeye ko azaboneka mu iri rushanwa.

Ikindi ni uko bashaka gukwirakwiza uyu mukino mu turere dutandukanye aho bamaze kuwutangiza i Rubavu ariko bakaba bafite gahunda yo kujya n’ahandi. Gusa aha Hirwa avuga ko bagera aho amikoro akaba make kugira ngo babone ibikoresho no gutoza abakinnyi bashya.

Mu byifuzo bafite ni uko uyu mukino washyigikirwa n’inzego zifite siporo mu nshingano ndetse na sosiyete zikora ibijyanye na siporo yo mu mazi ko babegera bakabafashya kugira ngo umukino uzamuke ku buryo mu gihe umukino watera imbere na bo bashobora kwamamaza ibikorwa byabo.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE