2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Burera: Abakuwe mu birwa bagatuzwa aheza barishimira ibikorwaremezo begerejwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-30 07:27:38

 
Share on:
 
Yasuwe:195
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imiryango igera kuri 76 yakuwe mu Birwa bya Bushongo mu Kiyaga cya Burera, mu karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Rurembo bagatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rwambeho barishimira ibikorwaremezo begerejwe bitandukanye.

JPEG - 252.9 kb
Imwe mu nzu zubakiwe abakuwe mu birwa bya Burera(foto Ngaboyabahizi P)

Ibikorwaremezo bagejejweho birimo amashuri, isoko, ibiro by’akagari, ivuriro ry’ingoboka, umuhanda n’ibindi. Aba baturage bakavuga ko bigiye gutuma bahindura imibereho yabo.

Munyanshongore Eugene ni umwe mu bavukiye mu Birwa bya Bushongo akaba afite imyaka 48, avuga ko gutuzwa ahantu heza abifata nk’inzozi.

Yagize ati « Njye mbonye uyu mudugudu uri mu gihugu kuko burya mu mazi ni mu kindi gihugu, mbifata nk’inzozi. Kera twajyaga ku ishuri tukiri bato tukaba tuzi ko nidutaha hataza kubura nibura mugenzi wacu ugwa mu mazi. Kuva mu Birwa byo mu Kiyaga cya Burera ni ukuzuka.

Ndashima rero Leta y’ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame kuko iyo ataba we ntitwari kuvamo, ubu abana bacu bariga neza, tugera kwa muganga nta ngorane, turanywa amazi meza, dufite amashanyarazi ubu turi muri Paradizo. »

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence yavuze ko bagiye gufasha iyo miryango yimuwe mu Birwa yari ifiteyo amasambu kubona ingurane.

Yagize ati « Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije no gukura abaturage mu manegeka, kugeza ubu imiryango 76 ni yo ikuwe mu Kiyaga cya Burera mu Kirwa cya Bushongo.

Ikindi kandi ku bufatanye bwa REMA nabizeza ko ikibazo cy’amasambu yabo bari batuyemo mu birwa hazarebwa uburyo bahabwa ingurane z’amasambu yabo bakagura ahandi hafi y’aho batuye batongeye gusubira mu birwa ngo bagiye guhinga yo, cyangwa se gusarura ».

Biteganyijwe ko muri uyu mudugudu w’ikitegererezo buri muryango uzahabwa inka, ndetse n’ibikumba nk’uko babyemerewe.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE