2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda basaga 95% babona inzego z’ubuyobozi zigira uruhare mu kubunga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-30 07:22:30

 
Share on:
 
Yasuwe:227
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele avuga ko mu gihe u Rwanda rwabohorwaga hari ikibazo cyo kuba Abanyarwanda bari baratakarije ikizere ubuyobozi, ubu abagera kuri 95,8% bagaragaza ko inzego z’ubuyobozi zigira uruhare mu kubunga. Ibyo yabitangaje mu kiganiro “Ubufatanye hagati y’inzego mu gusangira ibyiza by’ubunyarwanda” mu ihuriro rya 10 rya Unity Club.

JPEG - 309.3 kb
Abari mu nzego z’ubuyobozi n’umuryango muri rusange basabwe gukumira ingengabitekerezo mu rubyiruko bakarukangurira ubumwe n’ubwiyunge

Ndayisaba atangaza ko ubushakashatsi bwose bwa NURC buhuriza ku ngingo y’uko icyo gipimo kishimirwa mu Rwanda ku bumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bagikesha ubushake bwa politiki.

Avuga ko muri 2015 Abanyarwanda bagaragaje ko bishimira ko babona ko biyunze ku gipimo cya 96,7%, abagera kuri 97% bishimira ko batewe ishema no kuba Abanyarwanda naho 96% bakagaragaza ko babona ko u Rwanda ruyobowe ku ndangagaciro zunga Abanyarwanda.

Agira ati “Ubumwe n’ubwiyunge burimo ingeri nyinshi, umuntu yiyunga ku giti cye, akiyunga n’abandi, akiyunga n’umuryango bigasozwa n’ubwiyunge ku rwego rw’igihugu. Ubunyarwanda n’ubumwe byombi nta gitirano kirimo nta nikiva ahandi kuko byombi ari ibinyarwanda, ni yo mpamvu mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge igikorwa ari ukubyisubiza ubundi bigatezwa imbere”.

Avuga ko gushyiraho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikanagira ubuyobozi bushoboye kandi bunarinzwe neza n’umutware w’ikirenga ukunzwe kandi wubashywe biri mu byatumye ibyo bigerwaho.

Ndayisaba avuga ko nubwo ibyo bipimo bihagaze neza hari ibikwiye kongerwamo imbaraga mu nzego z’ubuyobozi no mu muryango

Hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe na NURC mu ngengo y’imari ya 2016/2017 mu ikurikiranwa ry’iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge mu nzego za Leta no mu rwego rw’umuryango, avuga ko ryagaragaje ko hakiri ikibazo kigomba gutekerezwaho kuko abagera kuri 30% mu nzego za Leta babona ko hakiri ibisigisigi by’urwikekwe rwo kwironda no gutonesha bishingiye ku kwirebera mu ndorerwamo z’amoko naho abantu bakomoka.

Akomeza avuga ko muri bo 18% babona ko hari amatsinda y’abironda mu gihe 12% bagaragaje ko haba hari ibibazo byo gutoneshwa. Ndayisaba avuga ko rimwe na rimwe iyo ubajije umuntu inshingano umuntu avuga ngo bampoye ko ndi iki bigaragaza amacakubiri.

Mu bijyanye n’umuryango agaragaza ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2016, habonetse amadosiye 304 y’ibyaha bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo naho mu 2017 habonekamo agera kuri 193 arimo n’abari bakiri bato.

Akomeza yerekana ko muri ya madosiye 304 agera kuri 32% ari mu kiciro cy’abari abana bato mu gihe cya Jenoside guhera ku myaka 12 gusubiza hasi, ugasangamo na 3% bari bataravuka mu gihe cya Jenoside avuga ko ari ikibazo ku muryango kigomba guhagurukirwa.

Ndayisaba avuga ko mu Rwanda rwo hambere inzego z’ubuyobozi n’uburyo bwo kuyobora mbere y’ubukoloni, zatumaga Abanyarwanda bunga ubumwe bwabo mu iterambere rihoraho.

Nk’urwego rukuru rw’ikirenga rwari ruyoboye igihugu “Umwami”, avuga ko yafatwaga nk’ipfundo rihuza Abanyarwanda bose, akaba umwami wa rubanda, akaba umwami wa bose utagira ubwoko utagira ikiciro yabarizwagamo.

Urundi rwego Ndayisaba avuga ni urwegereye Muntu ari rwo “umuryango”, mu banyarwanda umuryango cyangwa inzu umuntu yakomokagamo wasangaga ihuza ibyiciro byose bishingiye ku mibereho n’imirimo yahuzaga abantu bikababera isoko yo kumvikana n’ubufatanye.

Avuga ko nta na rimwe abari mu myanya y’ubutegetsi mbere y’ubukoloni bigeze bagambirira guheza cyangwa kurimbura igice kimwe mu byiciro byari bigize ibyiciro by’Abanyarwanda nta nubwo muntu yigeze yishora mu bwicanyi burimbura imbaga nk’uko byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko akaga kaje mu gihe cy’ubukoloni no mu gihe cya Repubulika ya 1 n’iya 2 byabyakiriye bikabigiramo uruhare.

Atangaza ko mu gusana igihugu no kugiha ikerekezo gishya, ubumwe n’ubwiyunge buba umusingi uramira Abanyarwanda. Avuga ko byibutsa inshingano z’abayobozi n’abari mu nzego z’ubuyobozi yo gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda baharanira ibintu 3: hari uguharanira kubugeraho, kubusigasira ndetse no kubuteza imbere.

Agira ati “Kugera ku bumwe bw’Abanyarwanda ntibihagije tugomba guhozaho tubusigasira kandi tugomba no kubuteza imbere. Gusigasira kugeza aho tugeze n’ibindi bibazo tugenda duhura na byo tutagize n’ingamba zo kubuteza imbere dushobora guhura n’ibindi bibazo bishobora kubyangiza”.

Ndayisaba ahera kuri ibi avuga ko abayobozi basabwa kubera urugero rwiza abo bashinzwe kuyobora mu mibereho ya buri munsi. Akomeza avuga ko ubushake bwa politiki mu Rwanda buza ku isonga mu ntambwe ntangarugero zikomeje kugerwaho mu bumwe n’ubwiyunge ndetse zinatangarirwa na benshi.

Kurangwa n’ubumwe n’ubwiyunge mu myitwarire ya buri wese cyane cyane umuyobozi n’inzego za Leta, bigaragara nk’uburyo bwo kurinda ibyagezweho mu rugendo n’urugamba rwo kwibohora k’u Rwanda FPR Inkotanyi yaharaniye.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE