2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda ruhagaze neza mu kwihaza mu biribwa, hejuru ya 80%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-30 07:09:08

 
Share on:
 
Yasuwe:141
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Dr Ndabamenye Telesphore, Umuyobozi muri RAB, ushinzwe umusaruro no kwihaza mu biribwa aratangaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, rukaba ruri hejuru ya 80%.

JPEG - 313.9 kb
Abanyarwanda batewe ishema no kuba babasha kwihaza mu biribwa ku kigero kiri hejuru ya 80%

Ibi Dr Ndabamenye abitangaje mu gihe u Rwanda ruherutse kwifatanya n’amahanga kwizihiza umunsi w’ibiribwa.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo ikirere kitakunze kuba kiza ndetse imvura yanagwa rimwe na rimwe igateza ibiza, nta kibazo cy’umusaruro cyabayeho cyane, kuko kugeza ubu kwihaza mu biribwa bihagaze ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Yagize ati “Ibi byose tubigeraho twifashishije gahunda zimwe na zimwe zijyanye no guha abaturage ifumbire muri gahunda ya Twigire muhinzi na Nkunganire ibafasha kubona imbuto z’indobanure ku kiguzi gito kuko bishyura bamaze kubona umusaruro.”

Abaturage na bo bavuga ko n’ubwo ibihe bitakunze kubabera byiza, ngo ariko nta nzara bafite, babashije kweza no kwihaza mu musaruro.

Karegeya Amos ni umwe mu baturage b’abahinzi bo mu murenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga, avuga ko babonye umusaruro w’ibishyimbo, ibigori, soya n’imboga zinyuranye, bakaba nta kibazo cyo kwihaza mu biribwa bigeze bagira.

Ati “Ni byo koko ibihe ntibyabaye byiza nka kera, ariko twarasaruye kandi nta nzara yatwishe, twasaruye ibigori, ibishyimbo, ibijumba ndetse n’imboga z’ubwoko bwose, tumeze neza rwose nta kibazo gihari.”

Nyirankurije Rosalie ni umuhinzi, na we avuga ko nta kibazo cy’ibiribwa bafite, ko basaruye bakabona ibyo barya n’ibyo bahunika.

Uyu muhinzi yemeza ko bizeye umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga 2018 A mu gihe ikirere cyakunze kuba kiza kuko imvura yatangiye kugwa neza, imyaka ikaba irimo gushisha.

Bamwe ariko basanga ikibazo k’ibiciro ku masoko gishobora gutuma bamwe mu baturage bahura n’ikibazo cy’ibiribwa kuko ibiciro byabyo bikomeje gutumbagira.

Bemeza ko ibihingwa ngandurarugo biri ku giciro cyo hejuru ariko hari abasanga ari uko ari mu gihe cy’ihinga kandi impeshyi ikaba yarabaye ndende, yaba ari yo mpamvu ibiciro by’ibiribwa byazamutse.

Bavuga ko bizeye ko ku musaruro w’iki gihembwe ibiciro bishobora kongera kumanuka.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE