2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gicumbi: Imihanda 15 bemerewe na Kagame yatangiye kubakwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-30 06:52:03

 
Share on:
 
Yasuwe:360
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi, barishimira ko imihanda Perezida Paul Kagame yabemereye yatangiye kubakwa, bakaba bahamya ko niyuzura izabakura mu bwigunge, iterambere rikarushaho kwihuta.

JPEG - 409.5 kb
Imirimo yo kubaka imihanda abaturage bo muri Gicumbi bemerewe na Perezida Paul Kagame irarimbanyije (Foto Ngaboyabahizi P)

Nk’uko byemezwa n’aba baturage ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere ka Gicumbi, ngo imihanda 4 muri 15 igomba kubakwa yamaze kuba nyabagendwa, ikaba yaratangiye koroshya ubuhahirane no guhindura isura y’aho yubatswe.

Karimunda Charles, utuye mu murenge wa Byumba, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Kuri ubu imihanda twemerewe na Perezida Kagame imirimo yo kuyubaka turishimira ko yashyizwe mu bikorwa, izatuma dutera imbere kuko imihanda yari yarasenyutse, iyindi ubu irimo guhangwa.

Tuyitezeho byinshi kuko na n’ubu turimo kugenda dukuramo udufaranga two kwiteza imbere, ubu nkorera 2500 ku munsi, aya arantunze mu gihe kigera ku mezi atatu nkora hano twubaka iyi mihanda.”

Yakomeje agira ati “Maze kandi kugura inyana ya kijyambere kuko ayo nkura hano ni yo nongeranyije n’ay’ikimina ndayigura, ikindi kubera kutagira imihanda twahendwaga ku myaka yacu, aho nk’ubu ikilo cy’amatunda twakigurishaga ku mafaranga 300! Iyi mihanda rwose izadukura mu bwigunge kuko n’ubu abana bacu na bo batangiye kugura za moto”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhizi Jules Aimable, na we ahamya ko iyi mihanda Perezida Paul Kagame yabemereye izihutisha iterambere.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, mbere na mbere ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’abagatuye turashima ibyo agenda atugezaho, muri gahunda yo guteza imbere uturere mu bikorwaremezo no gukomeza gushyigikira ko haboneka imigi myiza iteye imbere igakurikira uwa Kigali.

Ni muri urwo rwego rero Perezida yatwemereye kudukorera imihanda igera kuri 15, ubu 4 yarangije kuba nyabagendwa. Ibi rero bikaba birimo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire.”

Yunzemo ati “Nkaba rero nsaba abaturage izagirira akamaro kuyifata neza no kuyibyaza umusaruro bayikoresha, ikindi kandi amafaranga bakura mu gikorwa cyo kuyubaka bakwiye kujya bamenya kuyazigama”.

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko mu mugi wa Gicumbi hamaze kubakwa imihanda y’amabuye ifite ibilometero bigera kuri 22, hakiyongeraho ibindi bigera kuri 7 bimaze kubakwa mu mudugudu wa Kageyo werekeza muri santere ya Rukomo.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE