2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibimaze kwangizwa n’ibiza kuva muri Kanama

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-30 06:47:28

 
Share on:
 
Yasuwe:110
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yagaragaje ibyangijwe n’ibiza mu mezi 3 ashize y’umwaka wa 2017, ni ukuvuga kuva muri Kanama. Ibi birimo amazu yangiritse, abantu babiguyemo ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye.

JPEG - 285.1 kb
Umuyobozi ushinzwe gufasha abahuye n’ibiza no gusana ibyangiritse muri MIDIMAR, Habinshuti Philippe (Foto Sezibera A)

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, umuyobozi ushinzwe gufasha abahuye n’ibiza no gusana ibyangiritse muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Habinshuti Philippe, agaruka kuri bimwe mu biza byigaragaje uyu mwaka wa 2017, ingaruka byagize ndetse n’uruhare rwa MIDIMAR mu kugoboka abagezweho na byo.

Agira ati “Kuva muri Kanama 2017 imvura yibasiye cyane Uturere twa Rubavu, Ngoma, Nyagatare na Nyamasheke, by’umwihariko Akarere ka Rusizi konyine ihasenya amazu 700.

Muri ayo mezi 3 gusa kandi iyo mvura yatwaye ubuzima bw’abantu 20, hakomereka 57, yangiza amazu 2425 adashobora kongera guturwamo asabwa kubanza agasanwa, hangirika imyaka ku buso bwa hegitari 1900.”

Avuga ko hapfuye amatungo 130, hasenyuka ibyumba by’amashuri 157, hangirika ibiraro 113 n’imiyoboro y’insinga z’amashanyarazi 59.

Habinshuti avuga ko ubutabazi bwabaye ari uko imiryango yagezweho n’ingaruka z’ibyo biza yahawe na MIDIMAR ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha ku buryo naho yajya gucumbika yabasha kubona ibyo baryamaho, bariraho n’ibyisuku kugira ngo hakumirwe n’ibindi bibazo byaturuka kuri bya biza biba byabaye.

Akomeza avuga ko mu gihe imvura izaba itangiye kugabanya imbaraga MIDIMAR yitegura ibikorwa byo gusana amazu yangijwe n’ibiza, ibyo bikazagerwaho ku bufatanye bw’akarere n’abaturage mu miganda igenda ikorwa, babumba amatafari no kuzamura inkuta hanyuma nka Minisiteri ibishinzwe yo igatanga isakaro.

Nk’uko yabitangarije Imvaho Nshya, Habinshuti ashishikariza Abanyarwanda gushyira imbaraga mu bijyanye no gukumira ibiza bazirika ibisenge by’amazu kugira ngo bitiyongera ahubwo bigabanuke.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE