2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abenga inzoga bongeye kwibutswa kugira icyangombwa cy’ubuziranenge

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-28 12:49:44

 
Share on:
 
Yasuwe:37
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Abenga inzoga bifashishije ibikomoka ku buhinzi birimo ibitoki, imbuto, ibinyampeke n’ibindi baturuka hirya no hino mu gihugu, bongeye kwibutswa akamaro n’uruhare rwo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge mu byo bakora.

JPEG - 348.3 kb
Aba ni bamwe mu benga inzoga bitabiriye inama ya RSB basabwa kugira icyangombwa cy’ubuziranenge (Foto Gatete J. B)

Ibi babisabwe mu nama y’umunsi umwe yabahurije i Kigali n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge yabaye ejo hashize tariki 27 Ukwakira 2017.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge Murenzi Raymond yabasabye guharanira ubuziranenge mu byo bakora.

Ati “Iki kiciro kigomba gutekereza mu buryo burushijeho haharanirwa ko ibihabwa abaguzi byujuje ubuziranenge bikagera ku rundi rwego aho inzoga uretse gucuruzwa imbere zanacuruzwa mu karere.”

Akomeza yibaza impamvu urwagwa nk’inzoga imenyererewe mu Rwanda itavamo inzoga yiyubashye abantu banacuruza mu karere. Asaba abenzi bose guharanira ubuziranenge mu byo bakora hagamijwe ko inzoga benga zigira ireme.

Ndahimana Jerome ushinzwe amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, asanga ubuziranenge ku biribwa n’ibinyobwa ari ngombwa kugira ngo hirindwe ingaruka byagira ku buzima bw’abantu.

Asaba abenga inzoga kurangwa n’isuku aho bakorera kandi hengerwa inzoga gusa nta bindi bihakorerwa.

Mu byo abenzi kandi basabwa harimo kwirinda gukoresha imisemburo itemewe, n’ibindi nko gukoresha isukari irengeje igipimo kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Bibukijwe kandi guharanira ko amatende cyangwa ibyikenetse bitagomba kurenga 5% mu gihe hari inzoga usanga bigera kuri 12%.

Ikindi kandi ibyo bapfunyikamo bigira uruhare ku bwiza bw’inzoga bityo bihanangirizwa gupfunyika inzoga mu macupa atemewe bagaharanira gukoresha amacupa yabugenewe.

Kankwanzi Anastasie akorera mu karere ka Kirehe, avuga ko yamaze imyaka 12 yenga divayi mu nanasi akaba amaze indi 4 apfundikira amacupa.

Ati “Nitabiriye iyi nama ijyanye na ‘S mark’ bampaye ibyo nsabwa ndubaka ndasakara ngeze kuri sima mu mezi nka 6 ndaba nujuje ibyo bansaba byose, kuko nibura imashini ya make igura miliyoni 1.5, byose bizantwara miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Avuga ko nk’umuntu wenga inzoga asanga nagera ku rwego rwo guhabwa icyangombwa cy’ubuziranenge bizamufasha gukora cyane.
Ati “Divayi yo mu nanasi iraryoha nimbona icyangombwa bizampa uburenganzira bwo gucururiza aho ari ho hose niteze imbere.”

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE