2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amatora arasiga imyanya yose mu nzego z’ibanze yuzuye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-28 12:44:34

 
Share on:
 
Yasuwe:29
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi nyuma y’umuganda hateganyijwe amatora yo gusimbura abayobozi batakiri mu myanya n’abeguye mu Nzego z’ibanze nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ishishikariza abaturage kwitabira aya matora.

JPEG - 343.9 kb
Abaturage bitabira amatora ari benshi mu kwitorera abayobozi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis arakangurira ubuyobozi bw’uturere, imirenge n’utugari gushishikariza abaturage kwitabira amatora yo gusimbura abatakiri mu myanya.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis, riragira riti “Mboherereje ku mugereka w’iyi baruwa gahunda y’amatora yo gusimbura abayobozi batowe batari mu myanya batorewe mu nzego z’ibanze n’izihariye.

Ndabasaba gukangurira abaturage kwitabira amatora mbamenyesha kandi ko tariki ya 28 Ukwakira 2017 ku munsi w’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira hazabaho amatora yo gusimbura ku rwego rw’imidugudu n’utugari.”

Uretse iri tangazo, Komisiyo y’amatora ku rwego rw’uturere yahamagaje abakorerabushake bashinzwe ibikorwa by’amatora mu mirenge hagamijwe kubashyikiriza imigereka y’amatora agomba gukorwa nyuma y’umuganda.

Nk’uko bisobanurwa na Nkusi Kabare Revocat, umuhuzabikorwa w’amatora muri Zone ya Muhanga na Kamonyi bagiranye inama n’abakorerabushake ejo hashize ku wa gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017, yavuze ko aya matora akorwa ku rwego rw’utugari n’imidugudu. Agasaba abakorerabushake ku bufatanye n’inzego z’ibanze guhuriza abaturage ku rwego rw’akagari nyuma y’umuganda kugira ngo babashe gutora kuri izo nzego zombi n’ibyiciro byihariye.

Yagize ati “Twumvikanye n’inzego z’ibanze ko umuganda ukorerwa ku rwego rw’utugari kugira ngo nyuma yawo amatora atangire, abaturage bose basabwa kwitabira umuganda kimwe n’abakorerabushake b’amatora mu byumba by’itora no kuri site.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bayitangarije ko biteguye kwitabira amatora kuko bayashishikarijwe n’abayobozi b’imidugudu n’utugari, ibyo bigatuma bitabira umuganda ari benshi.

Mukamudenge Mariya ni umuturage w’Umudugudu wa Binunga, Akagari ka Makera, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, yagize ati “Mu nteko rusange y’umudugudu yateranye ku wa kabiri, ubuyobozi bwatwibukije ko nyuma y’umuganda hari amatora yo gusimbura abayobozi batowe batakiri mu myanya, yadusabye kuzitabira umuganda twese kugira ngo dukore n’amatora nyuma yawo”
Karasira Abass na we ni umuturage wo mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Bilingaga, umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga. Yemeza ko abaturage bose bazi igikorwa cy’amatora giteganyijwe nyuma y’umuganda kuko babibwiriwe mu nama ndetse n’ubukangurambaga bukaba bwakozwe kugira ngo bibutswe igikorwa cy’umuganda n’icy’amatora.

Imyanya itorerwa ni abasimburwa muri Komite nyobozi y’umudugudu, abajyanama muri Njyanama z’utugari, ibyiciro byihariye bigizwe n’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, bose bagatorerwa ku rwego rw’utugari n’imidugudu.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE