2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Cricket: Uko igitekerezo cyo kubaka Sitade mpuzamahanga ya Gahanga cyaje

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-27 08:21:27

 
Share on:
 
Yasuwe:134
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro hazafungurwa ku mugaragaro Sitade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket.

JPEG - 242.3 kb
Dusingimana Eric wagize uruhare mu kubaka iyi Sitade akaba anashinzwe imirimo yo kuyubaka asobanura ibice bigize iyi Sitade iri mu 10 za mbere nziza ku isi (Foto Bugingo F)

Iyi Sitade iri muri za Sitade 10 nziza ku isi yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni y’amapawundi akaba asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Ushinzwe imirimo yo kubaka iyi sitade, Dusingizimana Eric akaba ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasobanuye uko iki gitekerezo cyaje. Ati “Hari umugabo ukomoka mu Bwongereza wakoraga ubucuruzi , Christopher Shale wasuye u Rwanda muri za 2007 abonye aho twakiniraga Kicukiro agira impuhwe yifuza ko yagira icyo adufasha tukabona aho dukinira”.

Dusingizimana avuga ko ku bw’amahirwe make muri 2011 yaje gupfa ntacyo arageraho ariko umuhungu we, Alby Shale n’abandi bantu bari bafatanyije biha intego bashinga “Rwanda Cricket Stadium Foundation” hatangira gushakwa inkunga kuko batangira ntawari ufite amafaranga mu mufuka.

Alby Shale akaba yaciye agahigo ko kumara amasaha 26 nyuma haza n’abandi kugeza muri Gicurasi 2016, ubwo Dusingimana Eric yacaga agahigo ko kumara amasaha 51. Dusingimana ati “Kujya mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi nta mafaranga uhabwa ahubwo biravugwa ku isi hose aho ugeze urakomanga ugakingurirwa ugasanga n’impamvu yawe bayizi”.

Uyu Alby Shale uyoboye uyu mushinga wo kubaka Sitade yatangaje ko yishimiye ko igitekerezo umubyeyi we yatangije kigezweho. Avuga ko byari bigoye kuko kubona amafaranga bitari byoroshye gusa yashimye abantu bose batanze ubufasha barimo Leta y’u Rwanda yatanze ubutaka n’abandi batandukanye.

Iyi sitade izatuma umukino uterimbere mu Rwanda no mu karere
Sitade ya Gahanga yatangiye kubakwa muri Kamena 2016 iri muri sitade 10 zifite umwihariko ku isi. Ni Sitade iri ku rwego mpuzamahanga. Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda « RCA » Eddie Balaba yatangaje ko iyi Sitade izatuma u Rwanda ruzajya rwakira imikino ikomeye yo ku rwego rw’ababigize umwuga kuko ikibuga cyari gisanzwe ari icy’ubwatsi bw’ubukorano naho iki akaba ari icy’ubwatsi busanzwe.

JPEG - 105.1 kb
Aho ku ruhande ni ho abantu bazajya bicara bareba umukino (Foto Bugingo F)

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Bugingo Emmanuel yavuze ko Leta y’u Rwanda yatanze ubutaka bungana na hegitari 4,5 ndetse hagezwa amazi, umuriro w’amashanyarazi n’umuhanda. Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego za Leta habayeho gusonera imisoro ibikoresho byavuye hanze ndetse n’imashini zakoze amakaro.

Yakomeje avuga ko uyu mukino ari mushya mu Rwanda ariko ukinwa kuko abakinnyi batangiye kujya basohokera igihugu, kuba Sitade nk’iyi ibonetse bigiye gufasha uyu mukino kumenyekana kurushaho. Ati «Muri aka karere iyi Sitade ni iya mbere, ibihugu byashakaga gukina imikino ikomeye bikajya hanze muri Afurika y’Epfo ariko ubu imikino izajya ibera inaha abantu barusheho kumenya umukino».

Uko ibirori byo gutaha iyi sitade bizagenda
Dusingizimana ushinzwe imirimo yo kubaka Sitade ya Gahanga atangaza ko yubatswe mu byiciro 2 birimo ikibuga gikinirwaho ndetse n’inzu irimo urwambariro rw’abakinnyi ahantu abantu bashobora gufatira icyo kurya no kunywa ndetse n’ibiro. Iyi nzu ikaba yubatse mu buryo bugaraza uko imisozi yo mu Rwanda iteye. Ikiciro cya 3 kizaba kirimo ibindi bikorwaremezo ndetse n’amatara azajya amurika mu ijoro ku buryo abantu bakina.

Mbere y’umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi Sitade, ejo tariki 28 Ukwakira 2017 abashyitsi batandukanye bazabanza gukorera umuganda ahitwa Karembure muri Kicukiro nyuma berekeze Gahanga ahubatse Sitade.

Uyu muhango uzitabirwa n’abantu bagera ku 1500 barimo abavuye mu Bwongereza n’ahandi hatandukanye. Abashyitsi bazagaragara harimo abakinnyi bakanyujijeho nka Michael Vaughan wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza .

Mu rwego rwo gutaha iyi sitade, hateguwe amarushanwa yatangiye tariki 22 akazasozwa taliki 29 Ukwakira 2017 akaba yaritabiriwe n’amakipe 8 arimo u Rwanda, Kenya na Uganda ndetse n’amakipe 5 yavuye mu Bwongereza.

JPEG - 97.6 kb
Hariya hagati ni ho abakinnyi bakinira (Foto Bugingo F)

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE