2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kumenya icyo umwana ashoboye bimufasha kwihitiramo ishami rijyanye n’impano ye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-27 08:08:24

 
Share on:
 
Yasuwe:193
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gahunda yo kumenya icyo umwana ashoboye kandi akunda mu buzima (Career Guidance System) izafasha abana mu mashuri kwiga ibijyanye n’amahitamo yabo ndetse n’impano bifitemo.

JPEG - 269.1 kb
Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ishinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (hagati) aha seritifika Soeur Victoire,umuyobozi wa CIC Muramba (Foto James)

Afungura inama yari yahuje inzego zinyuranye z’abafite uburezi mu nshingano, mu rwego rwo kurebera hamwe umusaruro w’iyi gahunda, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac, yavuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro wagaragaye nyuma yo kuyikorera igenzura mu mashuri yatangijwemo.

Birungi Paul Masterjerb, Umuyobozi mukuru w’Umushinga Kuder Vision Unilimited ukorera muri Minisiteri y’Uburezi ugamije gukwirakwizwa mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bawifashije mu kumenya impano zabo n’amashami ajyanye na zo ngo abe ari yo bakurikira, yavuze ko iyo umwana ahawe amahirwe yo kwiga ibyo yihitiyemo kandi yiyumvamo bimufasha kwiga neza kandi akavanamo ubuvumbuzi bwe ku giti ke.

Asobanura uko iyi gahunda ikora, yavuze ko umunyeshuri atangira ashyira ku rutonde ibyo akunda, akinjira muri System akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, akagenda aganira nayo asubiza ibyo imubajije atayibeshya.

Ati “Iyo amaze kunyura mu bibazo byose imubaza ari nako abisubiza, ku ntera ya nyuma ihita imwereka icyo azaba cyo, bityo akamenya ibyo akwiriye kwiga.”
Uretse kumwereka icyo akwiye kuba cyo, inamwereka n’isoko ry’umurimo we, aho ashobora kuzavana imirimo nyuma yo gukurikira ibijyanye n’impano ze.

Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe abana usanga bahatirwa n’ababyeyi amashami baziga badakurikije ibyo umwana akunda cyangwa yiyumvamo, ahubwo bakurikije amarangamutima yabo, bakongera bagahatirwa n’abarezi babo ibyo bakwiye kwiga bakurikije ibyo batsinda kurusha ibindi.

Ati “Si uko byari bikwiye gukorwa, ahubwo umwana yagombye kwiga ibyo yihitiyemo kandi yiyumvamo, ni bwo abyiga abishaka kandi abifite ku mutima, bigatuma abitsinda nta yandi mananiza.”

Birungi yagarutse ku kandi kamaro k’iyi gahunda kajyanye n’uko abana bahuje impano usanga bishyira hamwe bagatangira kwigana, gusobanurirana, gushyira hamwe no kungurana ibitekerezo ku mpano zabo, bikabafasha kwinjira mu mashami bihitiyemo babikunze kandi bakabiharanira.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’ikiciro cya kabiri k’iyi gahunda, aho yashyizwe mu mashuri 130 yo mu gihugu, 3 muri buri karere, ngo hagiye kuza ikiciro cya gatatu kizagezwa mu bigo byose by’ishuri no ku banyarwanda babishaka.
Avuga kandi ko kugeza ubu iyi gahunda ibonwa ku buntu n’amashuri yayigejejwemo kuko ikiguzi cyayo gitangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Soeur Nayituyiki Helene, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Notre Dame des Citeaux i Kigali, yemeza ko iyi gahunda ari nziza kandi yafashije cyane abanyeshuri mu buryo bwo guhitamo ibyo baziga, mu gihe mbere byari bigoye kubikora, bikanafata n’igihe kitari gito.

Ati “Mbere y’uko iyi gahunda igera mu kigo cyacu byari bigoye ko umwana afata ikemezo k’ishami azakurikira, cyane mu mwaka wa gatatu w’ikiciro rusange, yabaga ari ku gitutu cy’ababyeyi, icyacu nk’abarezi kandi na we ariko afite ibyo ashyize imbere yifuza kwiga.”

Yavuze ko iyi gahunda bayigeza ku banyeshuri mu buryo bw’ibiganiro, ubundi bagaha umwanya ishuri rimwe rimwe wo kwinjira muri System mu buryo bw’ikoranabuhanga, bityo buri wese akabasha kumenya impano ye n’ishami rijyanye na yo akaba ari na ryo ahitamo kuzakomeza.

Uwase Bella Deborah, ni umunyeshuri mu ishuri rya ENDP Karubanda, avuga ko iyi gahunda yayinjiyemo, abasha gusubiza ibibazo byose yabazwaga na ‘system’ arabisubiza atabeshya, nyuma iza kumubwira ko akwiye kuba umwubatsi mu gihe yari yarasabwe n’ababyeyi kuziga ubuganga, biza kurangira ahinduye akaba yariyemeje kuziga ubwubatsi kuko ari bwo bujyanye n’impano ze n’imiterere ye.

Ati “Ubundi ababyeyi bahoraga bankundisha umwuga w’ubuganga, banambwira ko ari byo nziga muri Kaminuza, bityo byansabaga kwiga mu ishami rya siyansi mu mashuri yisumbuye, ariko aho maze kumenyera ko impano zanjye atari ubuganga ndetse imiterere n’ibyiyumvo byanjye binyuranye n’uyu mwuga, nahisemo kuziga ubwubatsi kuko ari byo bijyanye n’impano nifitemo.”

Uwase kuri ubu wiga mu mwaka wa 3 w’ikiciro rusange, akaba ategereje gukora ibizamini bya Leta muri icyo kiciro, avuga ko mu guhitamo ishami azakurikira yashingiye kuri ‘system ya Career Guidance’, akaba yarahisemo ishami rizamufasha kwiga ubwubatsi muri kaminuza, aho mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye akaziga ishami ry’Imibare, Ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG), ubumenyi azakuramo bukazamufasha kwiga ubwubatsi muri Kaminuza (Civil Enginering).

Umuhoza Gislaine ni umubyeyi wari witabiriye inama, yavuze ko nyuma yo kumenya iyi gahunda yasanze yarahohoteraga abana be kuko ari we ubwe wabahitiragamo ibyo baziga.

Ati “Rwose ni kenshi nategetse abana banjye amashami bakurikira, ariko ubu mbonye ko nababujije umudendezo wabo, nakoze amakosa kubategeka ibyo biga, menye ukuri, ku bandi basigaye sinzongera ahubwo nzabashishikariza kwinjira muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu gushaka amashami bazakurikira.”

Uyu mushinga watangiriye muri Amerika mu 1938, utangizwa mu Rwanda muri 2014, ukaba ugeze ku kiciro cya kabiri ukoreshwa na bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yageragerejwemo iyi gahunda ku buntu kuko ikiguzi cyawo kishyurwa na Ministeri y’Uburezi.

Abayobozi b’amashuri yashyizwemo iyi gahunda ikabyazwa umusaruro ku kigero cyo hejuru bahawe ibyemezo by’ishimwe kuko babishyize mu bikorwa nk’uko babisabwaga kandi igatanga umusaruro.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE