2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abadepite barasaba ko imyanzuro ya PAC yubahirizwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-27 08:03:57

 
Share on:
 
Yasuwe:113
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagize Inteko Ishinga Amategeko barambiwe guhora bashyikirizwa amaraporo ajyanye n’ibigo byacunze nabi bikanyereza umutungo wa Leta, nk’uko urwego rubishinzwe rw’umugenzuzi mukuru ruba rwabigaragaje, nyamara ariko imyanzuro yafashwe na PAC ntishyirwe mu bikorwa, yewe n’ababigizemo uruhare ntibabibazwe.

JPEG - 230.8 kb
Hon. Nkusi Juvenal uyobora PAC

Abadepite barimo abagize komisiyo ya PAC ishinzwe imikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta, babitangaje mu nteko ishinga amategeko ubwo bashyikirizwaga raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inteko rusange kuri raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Hon. Nkusi Juvenal uyobora PAC, yagarutse kuri zimwe mu ngero zirimo nk’imyanzuro 28 Inteko Ishinga Amategeko yari yafashe umwaka wa 2012/2013, igashyirwa mu bikorwa ku kigero gitoya.

Hon. Theobald Mporanyi, umwe mu badepite batanze ibitekerezo, asanga ibigo byacunze nabi umutungo wa Leta nta budahangarwa biba bifite ku buryo bitafatirwa ibyemezo, dore ko ngo hari ibigo gucunga nabi byabigize umuco.

Ati “Nkubu imyaka igiye kuba icumi Umugenzuzi w’Imari ya Leta aha Inteko raporo. Hari ibigo bihora bigaruka, nk’icyahoze ari Electrogaz, igahinduka RECO, EWSA, WASAC”.

Depite Mukamurangwa asanga hakwiriye inkiko zihariye ku banyereje umutungo wa Leta niba inkiko zisanzwe zarananiwe kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe. Ati “Iyo ukurikiranye raporo hari igihe wumva biciye abantu intege, twashyizeho ubucamanza bwihariye bwo gukurikirana ibi bintu niba abandi barananiwe?”
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe ari yo yari amaze kugaruzwa muri Gicurasi uyu mwaka muri miliyari zisaga eshatu zagombaga kugaruzwa.

Hon Nyirarukundo Ignacienne avuga ko kwinginga no kujya inama n’abanyereje ibya Leta bikwiye guhagarara, ubutabera bugakora akazi kabwo.

Avuga ko bikomeje bitya byasa nkaho hari ikibazo mu nzego z’ubutabera buri gihe muri uru rugamba rugiye kumara imyaka icumi guhera 2008. Ati “Ikibazo kiri he, abacamanza ntibahari, amategeko ntanoze? Umuntu w’umunyacyaha nta bwo mujya inama gutya, muhurira mu rukiko umucamanza akaba ari we ubahuza ariko guhora tujya inama ku bintu dukeka ko ari ibyaha ndabona ari ikibazo.”

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE