2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mudasobwa zahawe abanyeshuri nta gahato –Nsengimana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-26 07:44:18

 
Share on:
 
Yasuwe:199
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yitabye abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, umuco n’ikoranabuhanga, ku birebana n’imikorere y’umushinga wa Positivo mu mashuri makuru, aho yasobanuye ku bibazo bya mudasobwa zari gutangwa n’uruganda posotivo, zigahabwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko zigahabwa n’abo muri kaminuza, avuga ko abanyeshuri bazihawe ku busabe bwabo atari ku gahato kandi zirakora.

JPEG - 180.8 kb
Minisitiri w’Ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert

Ku birebana n’amasezerano Leta yagiranye n’urwo ruganda, ni uko yagombaga kujya irugurira mudasobwa ibihumbi 150 ku mwaka zo kujyana mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo hatezwe imbere uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga mu mashuri.

Mu rwego rwo kwirinda igihombo, izo mashini zahawe na bamwe mu bigaga muri Kaminuza ndetse n’abantu ku giti cyabo bazishaka.
Bamwe mu bazihawe muri Kaminuza nyuma baje kumenyesha abadepite ko zidakora neza ndetse ko hari n’izagize ibibazo bya tekinike.

Abadepite basanga harabayemo utubazo
Ku bwa Depite Uwamama Marie Claire umwe mu batanze ibitekerezo, yabajije Minisitiri Nsengimana impamvu bemeye ko izo mashini zitangwa muri Kaminuza kandi bazi ko ubushobozi zifite budahagije,
Aho yakomeje agira ati “Mu gihe izo mudasobwa zakorwaga, nta bwo zakorewe gukoreshwa mu mashuri makuru, kandi umusaruro wo mu mashuri abanza atari kimwe n’uwo mu mashuri makuru? Ubwo rero niba zarakorewe abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bivuze ko mu mashuri makuru hagombaga kugira ikindi kiyongera. Kuki zahawe abanyeshuri kandi muzi ko nta cyo ziri bubafashe? Ahubwo, mwakabaye muvuga muti ‘bazifate bazisubize nk’uko n’abakozi ba Leta bazisubiza noneho mukabaha izifite ubushobozi bw’ibiteganyijwe mu mashuri makuru?”
Naho Depite Nyirahirwa Veneranda asanga abanyeshuri bo muri Kaminuza bashobora kuba barafatiranywe kubera ko badafite ubushobozi bwo kugura imashini zisumbuyeho cyangwa se bakaba batarasobanuriwe ko nta bushobozi zifite.

Akomeza avuga ko abo banyeshuri bahawe izi mudasobwa bakazakira ari ukubura uko bagira, ari nk’amaburakindi, bakavuga ngo nta kundi byagenda nubwo zidakwije yewe bakemanga n’ubuziranenge bwazo.

Asubiza ibibazo by’abadepite, Minisitiri Nsengimana yavuze ko aho bazishyize mu mashuri abanza n’ayisumbuye nta kibazo zigeze zigira ahubwo ikibazo cyagaragaye muri Kaminuza nabwo ku bazikoresheje ibirenze ibyo zagenewe gukora.
Asobanura ko umunyeshuri bamuhaga mudasobwa ku bushake bwe kandi yasobanuriwe.

Agira ati “Erega, ubushobozi bw’izo mashini nta bwo bushidikanywaho mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, ni ibikoresho byari bigenewe abantu bagiye gukoresha mudasobwa bwa mbere, nta kwinuba twigeze duhura nabo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bivuga ngo nta muntu wahawe mudasobwa atarayisabye, nta bwo byakozwe ku gahato, ni umuntu ku giti ke wayisanaga ku bushake akayisabira kuko azayiyishyurira.”

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE