2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uburasirazuba: Ibyumba by’amashuri bishya 260 bizuzura mu kwezi gutaha

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-26 07:38:47

 
Share on:
 
Yasuwe:154
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi b’uturere 7 tugize Intara y’Uburasirazuba barasabwa gushyira imbaraga muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bigomba kuzigirwamo mu mwaka utaha w’amashuri wa 2018, ku buryo ibigera kuri 260 biteganyijwe kubakwa muri iyi ntara byazaba byuzuye mu kwezi k’Ugushyingo 2017.

JPEG - 235.2 kb
Mu ntara y’Uburasirazuba ibyumba by’amashuri 260 n’ubwiherero 468, ni byo biteganyijwe kubakwa

Hirya no hino mu gihugu, hari gukorwa igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri bisimbura ibyari bishaje, ndetse binorohereza abanyeshuri bagorwaga no gukora urugendo rurerure bajya, banava ku ishuri.

Nk’uko Byukusenge Madéleine, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza, mu Ntara y’Uburasirazuba yabitangarije Imvaho Nshya, ibyumba by’amashuri 260 n’ubwiherero 468, ni byo biteganyijwe kubakwa, ku buryo bizigirwamo n’abanyeshuri mu mwaka utaha w’amasomo.

Imirimo yo kubaka ibyo byumba yaratangijwe hirya no hino mu turere. Iburasirazuba bikaba biteganyijwe ko mu turere twa Bugesera, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana, muri buri kamwe muri utwo, hubakwa ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 36.

Mu turere twa Gatsibo na Nyagatare ho hazubakwa ibyumba 60, muri buri karere; n’ubwiherero 144.

Mu nama iherutse guhuza abayobozi batandukanye muri utwo turere n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba, abayobozi bose bagaragaje ko imirimo yo kubaka ibi byumba by’amashuri yamaze gutangizwa, ndetse n’ibikoresho bigomba kwifashishwa na sima byamaze kugezwa ahari kubakwa amashuri.

Abayobozi basabwe kunoza imikoranire n’ubufatanye n’abaturage kuko ibi byumba by’amashuri biteganyijwe ko n’abaturage babigiramo uruhare yaba mu buryo bw’imiganda, n’abafite ubushobozi bagashyigikira ibi bikorwa; batanga umusanzu w’amafaranga.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko nubwo biteganyijwe ko ibi byumba by’amashuri bishya biri kubakwa bizigirwamo muri Mutarama 2018, abayobozi badakwiye kwirara, ngo bumve ko hakiri igihe kirekire cy’ibyo bikorwa.

Avuga ko buri muyobozi akwiye kwiha intego, ku buryo nibura ukwezi k’Ugushyingo 2017, kwasiga ibi byumba byuzuye, hagakurikiraho imirimo yo gushyiramo ibindi bikoresho nk’intebe n’ibindi.

Yagize ati “Intego dukwiye kwiha ni uko ukwezi gutaha kwa Cumi na kumwe (Ugushyingo 2017), kwasiga hari aho bigeze, bimaze kuzura, nyuma hagakurikiraho ibikorwa byo gushyiramo ibikoresho; kandi turasaba buri karere kubishyiramo imbaraga.”

Gushyira imbaraga mu kubaka ibyumba by’amashuri biri kubakwa mu ntara y’Uburasirazuba, bikarangirana nibura n’ukwezi k’Ugushyingo 2017, ubuyobozi bw’iyi ntara bunabihuza no kuba mu kwezi kuzakurikiraho k’Ukuboza, hari ubwo haba hari uruhurirane rw’ibikorwa no kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba buvuga ko buzakomeza gukora ibishoboka ku buryo yaba ibikoresho bikenewe kugira ngo ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bigera kuri 260 muri iyi ntara bigende neza, ndetse n’abakozi bagomba gufasha mu bikorwa byo kubyubakwa; bahabwe ibisabwa byose; mu gihe cyagenwe.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE