2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyagatare:Twubake ubucuti buhoraho hagati y’umuyobozi n’umuturage- Murekezi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-26 07:22:45

 
Share on:
 
Yasuwe:135
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubwo yatangizaga icyumweru cyo gukemura ibibazo by’abaturage mu karere ka Nyagatare, ku wa 24 Ukwakira 2017, Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, yasabye ubuyobozi kugira umuco wo gusubiza neza umuturage ubagejejejeho ikibazo, kandi bigakorwa vuba kugira ngo abone n’umwanya wo gukora ibindi bimuteza imbere, ibi bikazafasha mu kubaka ubucuti hagati y’ubuyobozi n’abaturage.

JPEG - 266.1 kb
Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase (uri hagati} n’abandi bayobozi bumva ibibazo by’abaturage (Foto Hitimana S)

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi ari kumwe n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba n’abahagarariye inzego zitandukanye, mu gutangiza iki cyumweru cyo gukemura ibibazo by’abaturage bagize umwanya wo kumva bimwe mu bibazo, ndetse bihabwa umurongo bigomba gukemurirwa. Iki gikorwa cyabereye mu nteko rusange y’abaturage b’Umurenge wa Nyagatare.

Ibyinshi mu bibazo byabajijwe ni ibijyanye n’ubutaka na bike bijyanye n’imibanire y’abashakanye. Umuvunyi mukuru yavuze ko kwegera abaturage biri muri gahunda yo kubaba hafi no kubakemurira ibibazo, kugira ngo bakomeze kugirira ikizere ubuyobozi bwabo.

Yasabye abayobozi kugira umuco wo gutega amatwi umuturage no kumusubiza ku gihe.

Yagize ati “Bayobozi tugire umuco wo gusubiza neza kandi vuba umuturage utugannye.

Twubake ubucuti buhoraho hagati y’umuturage n’ubuyobozi, ibi bizatuma akugana yumva ko umufasha gutura umutwaro w’ikibazo afite.”

Yakomeje agira ati “Mwibuke ko uko ibibazo biba bike ariko abaturage bagira umwanya wo gukora ibibateza imbere, aho gukomeza gusiragira mu nzego ku kibazo cyagakemuwe umunsi umwe.”

Umuvunyi mukuru kandi yabwiye abaturage ko nabo bakwiye kugira umuco wo kumva ubuyobozi bwabo kandi bakemera kugirwa inama. Aha yagarukaga ku bibazo bimwe usanga byakabaye byararangiye ariko ba nyira byo bakanga kuva ku izima.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred, yasabye buri wese guhagurukira kurwanya ruswa iyo ari yo yose yagaragara mu gukemura ibibazo by’abaturage. Ni mu gihe muri aka karere hari abakozi bagiye bavugwaho iyi ngeso, ndetse bamwe bakaba barafunzwe nyuma y’uko inkiko zibahamije icyo cyaha.

Hatanzwe inama ko inteko y’abaturage yajya yifashishwa cyane mu gukemura ibibazo, kuko ngo hari amakuru ufite ikibazo aba afitweho n’abaturanyi be kurusha inzego yagannye.

Ibi bikaba byanagaragaye kuri uyu munsi aho hari abaturage bagaragazaga ko batakemuriwe ibibazo. Nyamara abaturanyi babatangaho amakuru bikagaragara ko abari batanze ibibazo ari bo barenganya abandi cyangwa baburana amahugu.

Abaturage bishimiye uyu mwanya bamaranye n’abayobozi bakuru bafatanya gukemura ibibazo. Buhinja Geofrey yagize ati “Uretse kuvuga ibibazo gusa, ariko turanashima uko umuturage w’iki gihugu ahabwa agaciro. Uko yitabwaho agategwa amatwi. Nawe reba kuva mu gitondo kugeza mu kajoro twicaranye n’abayobozi bakuru. Ni ukuri ni umunezero bamwe muri twe batabonye mu myaka yashize.”

Muri iyi gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage, abakozi b’urwego rw’umuvunyi bagiye kumara icyumweru muri aka karere ka Nyagatare, aho bazajya mu mirenge yose bakumva ibibazo by’akarengane abaturage baba bafite, bakabishakira umuti.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE