2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyarugenge yesheje imihigo ibikesheje uruhare rw’abaturage

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-26 07:07:09

 
Share on:
 
Yasuwe:155
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Akarere ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa 5 mu mihigo y’umwaka wa 2016-2017, uyu mwanya kawujeho kavuye ku wa 18 mu mihigo ya 2015 – 2016. Kuzamuka mu ntera uyu mwaka Nyarugenge ikaba ivuga ko yabigezeho ibikesheje uruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa.

JPEG - 270.6 kb
Uyu mudugudu w’ikitegererezo wuzuye mu murenge wa Mageragere ni kimwe mu bikorwa byateye Nyarugenge kuza ku mwanya wa 5 mu mihigo 2016-2017

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Hategekimana Fred avuga ko ibikorwa byagezweho byagizwemo uruhare n’abaturage kimwe n’abafatanyabikorwa, ati ”Mu bikorwa binyuranye twahize birimo umudugudu w’ikitegererezo ugezweho twubatse mu murenge wa Mageragere, imihanda, ivuriro ngoboka rya Karama mu murenge wa Kigali, amashuri, amazu y’abatishoboye byose byagezweho abaturage n’abafatanyabikorwa babigizemo uruhare.”

Avuga ko mu mihanda bakoze harimo umuhanda wa Kimisagara National uhuza umurenge wa Kimisagara n’umurenge wa Kigali, ati ”Uyu muhanda abaturage bawugizemo uruhare aho bemeye ko ubutaka bwabo bufatwaho, iki ni ikintu tubashimira kerekana uruhare n’ubwitange bwabo mu byakozwe.

Kandi ati ”Ubushize uyu muhanda wari uw’ibitaka ubu mu ngengo y’imari ya 2017-2018 turawushyiramo kaburimbo, uzafasha abaturage b’imirenge yombi kuva mu bwigunge uyu muhanda uzanahura n’undi muhanda uzava ku giti k’inyoni –Karama-Sun City – Nyamirambo.”

Indi mihanda uyu muyobozi asanga ari ingenzi harimo umuhanda Labanane Mwami uhuza Nyarugenge na Kicukiro, umuhanda Karama-Mwendo - Rwesero mu murenge wa Kigali n’umuhanda uhuza Miduha na Mageragere.

Mu bindi avuga bagezeho mu mihigo harimo za Ruhurura zabuzaga amazi guhita akaba yashyira ubuzima bw’abazituriye mu kaga, ati ”Hari Ruhurura ya Kivugiza, Amayaga- Akinyambo na Ruhurura ya Katabaro.”

Mu bindi byatumye akarere ka Nyarugenge kaza mu myanya myiza harimo guteza uburezi imbere kimwe n’ubwisungane mu kwivuza, ati ”Twubatse amarerero, ubwisungane mu kwivuza umwaka ushize twaje ku mwanya wa 2 mu gihugu, ibi bikorwa byose ni byo byatumye tuza ku mwanya twajeho wa 5.”

Avuga ko muri rusange imihigo yose yakoreshwejemo amafaranga agera kuri miliyari 9, anashimira by’umwihariko abaturage ku bw’uruhare rwabo, ati ”Ibi byose ntibyari kugerwaho iyo hatabaho ubufatanye n’abaturage, imihigo ni iyabo, ndabashimira nabasaba gukomeza kugira uruhare no mu gusigasira ibyagezweho hagamijwe ko turushaho kwihutisha iterambere ari nako twigira.”

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE