2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rushobora gukina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2018

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-25 07:54:19

 
Share on:
 
Yasuwe:31
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

N’ubwo ikipe y’u Rwanda yari yarasezerewe na Uganda mu cyiciro cya nyuma ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 ishobora guhura na Ethiopia mu mukino wo gushaka itike CHAN 2018.

JPEG - 243.9 kb
Perezida wa FERWAFA, Nzamwita wemeza ko Amavubi yahawe andi mahirwe yo gushaka itike ya CHAN 2018

Ibi ni nyuma y’uko Maroc ibonye uburenganzira bwo kwakira CHAN 2018 yari yahawe Kenya, Misiri ni yo yahise ihabwa amahirwe yo ariko iza kuvuga ko itazitabira mu gihe bitashoboka ko ihagarika shampiyona yabo ku nyungu z’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira muri icyo gihugu.

Perezida wa CAF, Ahmad yahamagaye kuri telefoni abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’uwa Ethiopia abamenyesha ko bakwiye kwitegura gukina umukino wa kamarampaka nk’ibihugu byageze mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike.

Uyumubozi wa FERWAFA, Nzamwita avuga ko mu minsi ibiri uhereye ku wa Mbere w’iki cyumweru, CAF izoherereza ibi bihugu ibaruwa ibamenyesha iby’uyu mukino, ugomba kuba mbere y’itariki 15 Ugushyingo 2017. Yakomeje avuga ko Amavubi yiteguye guhita akina uyu mukino. Ati’’Nicaranye n’abatoza batarimo umutoza mukuru uri mu Budage, turaganira, dutangira kwitegura. Ubu twamaze gupanga gahunda, tukazahita tuyishyikiriza MINISPOC’’.

Muri uku kwitegura, Amavubi arateganya kuzakina na Kenya mbere y’itariki 12 Ugushyingo 2017 mu gihe na Kenya yari yamaze kwandikira u Rwanda isaba umukino wa gicuti.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE