2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basketball: Joby Wright ntakiri umuyobozi wa tekinike wa FERWABA

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-25 07:51:29

 
Share on:
 
Yasuwe:123
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, bemeje ko bamaze gutandukana n’ uwari umuyobozi wa tekinike, Joseph Wright “Joby”, ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’igihe gito ahawe iyo mirimo.

JPEG - 248.3 kb
Joby Wright wari umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA

Umunyamabanga mukuru wa FERWABA, Mutabazi Richard avuga ko bafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano bari bafitanye na Joby Wright kubera ko basanze adatanga umusaruro bari bamutegerejeho. Ati “Umuyobozi wa tekinike yarahagaze kubera ko umusaruro we utari utunogeye, yaraje arakora hanyuma ibyo twari tumutegerejeho dusinya amasezerano n’ibyo yari yatwijeje nyuma y’amezi atandatu twakoze igenzura dusanga nta byo”.

Ashimangira ko na mbere y’uko bahagarika aya masezerano bari baramwihanangirije ariko ntibyagira icyo bitanga. Mutabazi avuga ko Joby Wright bamuhembaga ku nkunga ya Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, akaba ari muri urwo rwego kuri ubu barimo gukorana kugira ngo bashakishe undi muyobozi wa tekinike na we uri kuri urwo rwego uturutse hanze kuko n’ubundi babonaga ko imbere mu gihugu ntawe bafite wabageza aho bashaka kugera.

Joby Wright wari wasinye amasezerano y’imyaka ibiri ubwo yahabwaga aka kazi muri Mutarama 2017, yari yahawe inshingano zirimo gutegura uburyo buhamye bwo kwigisha no kongerera ubushobozi abatoza, kujya inama mu gutoranya abatoza b’amakipe y’igihugu no gushyiraho gahunda yo kuzamura Basketball mu bakiri bato.

Joseph Wright wabaye n’umuyobozi wa tekinike muri NBA-Africa aho yatangije Basketball mu bana muri Bafokeng Kingdom muri Afurika y’Epfo yari anitezweho no gushaka abafatanyabikorwa mu bijyanye no kongera ibikorwaremezo, ibikoresho hamwe na gushaka amahugurwa y’abatoza hanze y’u Rwanda.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE