2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda igiye gushaka itike ya Commonwealth Games 2018

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-25 07:47:12

 
Share on:
 
Yasuwe:49
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa bakina Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball” yaraye ihagurutse mu Rwanda yerekeje muri Sierra Leone kwitabira imikino y’Afurika yo gushaka itike y’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games 2018”.

JPEG - 310.1 kb
Nzayisenga Charlotte (9) na Mutasimpundu Denyse berekeje muri Sierra Leone gushaka itike y’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games 2018)

Iyi kipe y’u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse yari imaze iminsi yitegura aho yakoreraga imyitozo mu karere ka Rubavu. Umutoza w’iyi kipe, Mudahinyuka Christopher yatangarije Imvaho Nshya ko aba bakinnyi biteguye kandi bizeye kwegukana intsinzi no kubona itike ya “Commonwealth Games 2018”.

Imikino yo gushaka itike ya “Commonwealth Games 2018” izaba kuva tariki 27 kugeza 29 Ukwakira 2017. Amakipe yose akaba agomba kuba yageze muri Sierra Leone uyu munsi tariki 25 Ukwakira 2017 naho ku munsi w’ejo tariki 26 Ukwakira 2017 hakaba hateganyijwe inama ya tekinike izanagena uko amakipe azahura hanyuma irushanwa ritangire tariki 27 risozwe 29 Ukwakira 2017 naho tariki 30 Ukwakira 2017 amakipe asubire mu bihugu byabo.

Ibihugu bishobora kwitabira iyi mikino ni Seychelles, Lesotho, South Africa, Mauritius, Nigeria, Namibia n’u Rwanda.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe y’abakobwa kuko mu bahungu byahuriranye n’imikino y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’isi irimo kubera mu Misiri aho ikipe y’igihugu y’abahungu yitabiriye.

Imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games 2018” izabera mu mujyi wa Gold Coast muri Australia tariki 04 kugeza 15 Mata 2018. Ni inshuro ya 21 igiye kuba akaba ari inshuro ya 3 u Rwanda ruzaba ruyitabiriye nyuma ya 2010 bwa mbere na 2014.

U Rwanda ruzahagararirwa mu mikino 6 irimo imikino ngororamubiri “Athletics”, gusiganwa ku magare “Cycling”, Koga, iteramakofe, Table Tennis na Triathlon kongeraho na Beach Volleyball mu bagore igihe baba babonye itike. Uyu mukino wa Beach Volleyball akaba ari ubwa mbere uzaba ugiye gukinwa muri iyi mikino.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE