2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikigega ‘Ruble Fund’ ni igisubizo ku bana 700 barihiwe – MINEDUC

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-25 07:37:57

 
Share on:
 
Yasuwe:268
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko ikigega ‘RUBLE SCHORALSHIP FUND’ cyatangijwe n’umushinga ‘Reach the children of Rwanda international’ ari igisubizo ku guteza imbere uburezi bw’abana b’Abanyarwanda batishoboye batsinze neza ariko bakabura amafaranga y’ishuri.

JPEG - 282.6 kb
Dr Tussime Michael ubanza ibumoso ari kumwe na bamwe mu bana barihirwa bamaze guhabwa mudasobwa (Foto James R.)

Kuva ikigega cyatangira muri 2015, kimaze kurihira abana 700 barimo abo mu kiciro cy’amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza bo mu turere 4 ari two Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge na Nyabihu, bakaba bateganya gufasha n’abagenerwabikorwa bo mu tundi turere.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibizamini mu kigok’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr Tusiime Michael, avuga ko itangizwa ry’icyo kigega biri muri gahunda ya Leta yo gufasha abana gukomeza amashuri batayacikirije hakiri kare nk’aho babuze ubushobozi mu birebana n’ubumenyi.

Ati “Iki kigega ni kimwe mu bije kugabanyiriza Leta umuzigo mu bijyanye no kurihira abana amashuri mu byiciro bitandukanye.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Benjamin Musuhuke watangije uwo mushinga, avuga ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika barimo Prof. Ruble nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari kwihanganira kubona abana b’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwiga bahera ku mihanda, bakandagara, ari bwo yatangiye kubakorera ubuvugizi haboneka inkunga yo kubarihira, bamwe babavanye ku mihanda, abandi mu miryango ikennye.

Umwe mu bagize inama yubutegetsi Cory Sloan avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka mu gufatanya na Leta, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu gushyigikira abana b’Abanyarwanda kugira ngo badasigara inyuma ku buryo uwo mushinga uzagera no mu tundi turere utarageramo.

Umwe mu bana barihirwa n’uwo mushinga Furaha Jean de Dieu, ashima abatekereje kubarihira, kubaha amafaranga y’ishuri, ay’ingendo no gucumbika, ku buryo ubu biga batuje.

Ati “Mu by’ukuri nkimara kurangiza ikiciro cy’amashuri yisumbuye, nari nzi ko ntazasubira kwiga, ariko ikigega Ruble Fund kije ari igisubizo kuri twe nk’abana batishoboye kandi dushoboye’’.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE