2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gisagara:Abatuye Bandagure barishimira ko imbuto beza zabonye isoko ryagutse

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-25 07:34:56

 
Share on:
 
Yasuwe:203
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu karere ka Gisagara barishimira ko imbuto zera muri aka karere, by’umwihariko ahitwa Bandagure, ubu zisigaye zarabonye isoko, bigatuma zigira agaciro ku buryo zisigaye zibinjiriza amafaranga atubutse.

JPEG - 381.3 kb
Bandagure hera imbuto nyinshi kuva kera (Foto Nshimiyimana E)

Bamwe muri aba baturage Imvaho Nshya yasanze batunda imbuto ziganjemo avoka, bazivana ahitwa mu Bandagure hagati y’umurenge wa Rubona n’uwa Save bazijyana ku muhanda Kigali-Huye, ari naho akenshi bazicururiza.

Bagaragaje ko ubu avoka kimwe n’izindi mbuto zabaye imari ishyushye, ku buryo umuntu uzifite ahorana amafaranga akemuza bimwe mu bibazo byo mu muryango.
Ndagijimana Etienne wari wazanye imifuka 2 y’avoka ku igare, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati "Mbere twajyaga ducuruza avoka zihiye gusa kandi hakaba igihe uzijyana ku isoko ukaba wanazigarura cyangwa zikagupfiraho, ariko ubu imbisi urazizana ugahita ubona isoko."

Uyu musore avuga ko ngo ubu ajya mu baturanyi ngo akarangura igiti cyose, maze we akajya aranguza n’abazijyana ahitwa mu Gasarenda i Nyamagabe, kandi avuga ko adashobora guhomba kuko abazikeneye ari benshi.

Nakabonye Christine, na we ukomoka mu karere ka Nyamagabe wari waje kurangura izi avoka, yemeza ko ngo avoka ari imari ishyushye kuko izo bajyana zose bashobora kuzibonera isoko.

Yagize ati "Njye mbona bintunze kuko ubu umufuka umwe nshobora kuwugura amafaranga ibihumbi nka 3 kandi iyo avoka imwe nyigurishije amake nyigurisha amafaranga 25 kandi ubwo najye mba ndanguje.”

Ubuhinzi bw’avoka nta bwo ari ikintu gishya muri aka gace kitwa Bandagure, kuko kuva kera wasangaga hateretse imbuto ku mihanda yo muri ako gace, ariko isoko ryagutse baribonye vuba.

Abahinga izi mbuto by’umwihariko avoka, bavuga ko muri iyi minsi ufite ibiti byinshi ngo aba anafite amafaranga menshi, kuko ngo bitakiri na ngombwa ko bazijyana ku isoko kuko abazirangura bazisanga mu murima, kandi bakamuha amafaranga atubutse.

Aba baturage bo muri aka gace babwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kubona ko imbuto bahinga zikenewe cyane, bagiye gushishikarira kuzihinga ku bwinshi, ku buryo bazabasha guhaza isoko ryagutse basigaye bafite.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE