2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo:Depite Kantengwa yakanguriye abaturage kurushaho kwitabira umugoroba w’ababyeyi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-25 07:30:42

 
Share on:
 
Yasuwe:159
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubwo yitabiraga umugoroba w’ababyeyi mu mudugudu wa Bwunyu mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, Depite Kantengwa Julienne, yakanguriye abaturage kwitabira iyi gahunda kuko aho ikora neza yabaye igisubizo ku bibazo by’abaturage.

JPEG - 280.5 kb
Depite Kantengwa asanga umugoroba w’ababyeyi ari igisubizo ku bibazo by’umuryango (Foto Hitimana S)

Muri uyu mugoroba w’ababyeyi wa Bwunyu, abaturage batanze ubuhamya bw’uko bagiye bafashwa gukemura amakimbirane babaga bafitanye mu miryango.

Depite Kantengwa yagaragaje ko uretse gukemura ibibazo byo mu miryango no mu baturanyi, abitabira umugoroba w’ababyeyi banaganira ku bibazo bitandukanye, yaba ibirebana n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ry’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Aho iyi gahunda y’umugoroba w’ababyeyi yitabirwa neza usanga uba igisubizo ku bibazo bibazo bitandukanye. Ikindi ni uko abawitabira bajya inama ku byo bakora bakiteza imbere, bagakora ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza irimo kwita ku isuku, kwita ku burere bw’abana n’ibindi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko hari ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu miryango byagiye bigabanuka bitewe no kuba hari ibikemukira mu mugoroba w’ababyeyi.

Uyu mugoroba w’ababyeyi kandi ngo wanahawe imbaraga na gahunda y’amasibo yatangijwe mu midugudu yose igize aka karere. By’umwihariko ababyeyi b’abagore basabwe kuba ku isonga mu mu gushishikariza umuryango kwitabira umugoroba w’ababyeyi.

Mu gihe abagabo bo muri aka karere bamaze kugera ku kigero kiza bitabira umugoroba w’ababyeyi, hari ikifuzo ko n’urubyiruko rwashishikarizwa kwitabira ibiganiro bitangirwa mu mugoroba w’ababyeyi, kuko ngo nabyo byafasha mu kurushaho gusigasira imibereho myiza mu miryango.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE