2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

UNILAK yahawe ibikoresho bizafasha mu bushakashatsi bw’amazi n’ubutaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-25 07:26:08

 
Share on:
 
Yasuwe:147
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi yahawe n’Ubushinwa ibikoresho bifite agaciro ka 300 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda bizifashishwa mu bushakashatsi bw’amazi n’ubutaka mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

JPEG - 291.7 kb
Rwamukwaya Olivier,umunyamabanga wa Leta ushinzwe TVET (hagati), Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda (iburyo bwe) na Dr Ngamije Jean, Umuyobozi wa UNILAK (Foto Gisubizo)

Nk’uko byasobanuwe na Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ngo iki gikorwa cyo guhabwa ibikoresho bya Laboratwari y’ibidukikije ya UNILAK gifite igisobanuro kinini mu bijyanye n’ubushakashatsi n’uburezi.

Ati “Ibi bikoresho n’ubwo bihawe UNILAK, bizafasha igihugu n’Akarere u Rwanda ruherereyemo mu bijyanye n’ubushakashatsi bw’ibidukikije.”

Kuba igihugu gishyize imbere ibidukikije, ibi bikoresho bwa laboratwari bizafasha cyane mu kwita ku bidukikije kurushaho no gukora ubushakashatsi bujyanye n’uburyo bwo kubirengera.

Rwamukwaya yagarutse ku bikorwa binyuranye Guverinoma y’u Bushinwa isanzwe ifashamo u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, aho atanga urugero rw’ishuri rya Polytechnique ya Musanze ryubatswe ku nkunga y’igihugu cy’u Bushinwa n’ishuri iki gihugu cyatangije mu Rwanda ryigisha ururimi rw’igishinwa ku bw’umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Dr Ngamije Jean, umuyobozi wa UNILAK avuga ko bakiriye ibikoresho bya laboratwari y’ubushakashatsi mu bidukikije, akaba ari impano bahawe n’Ishuri rya Siyansi ryo mu gihugu cy’u Bushinwa (XIEG) ku bw’umubano n’imikoranire myiza rifitanye na UNILAK.

Yagize ati “Ibi bikoresho bije gukemura ibibazo bijyanye n’amazi, ubushakashatsi buzakorwa ku mazi bukazafasha kubona mu gihugu amazi meza kandi menshi, bizakemura kandi ikibazo cy’ubutaka kuko harimo ibizifashishwa mu gupima ubutaka no gukora amakarita yabwo.”

Umuyobozi wa UNILAK avuga kandi ko ibi bikoresho bizafasha REMA mu nshingano ifite zo kurengera ibidukikije ndetse na Minisiteri ishinzwe ibiza n’impunzi kuko bizayifasha gukora ubushakashatsi ku butaka butenguka bushobora guteza ibiza.

Dr Ngamije kandi asanga ibyo bikoresho bizifashishwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) kuko na cyo bizagifasha mu bushakashatsi bw’amazi meza n’ingano yayo.

Uretse ibikoresho bya laboratwari y’ubushakashatsi byatanzwe mu kiciro cya mbere, ariko ngo hari n’izindi nkunga igihugu cy’u Bushinwa gitera iyi Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti ya Kigali.

Yagize ati “Badufashije mu gushyiraho ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s), ndetse banaduha abarimu bagera ku 8 bo kudufasha, baduhaye buruse y’abanyeshuri n’abarimu 11bagiye kwiga mu Bushinwa.”

Dr Ngamije avuga ko ibikoresho bahawe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 300 000 000 naho uruhare rwa UNILAK rukaba rugaragarira ku nyubako ya laboratwari yatwaye amafaranga y’u Rwanda 500 000 000.

Abanyeshuri n’abarimu baherewe ubumenyi mu Bushinwa bavuga ko ari inkunga ikomeye bahawe n’iki gihugu, ngo kuko iyo muntu aguhaye ubumenyi angana n’ukwigishije kuroba ifi aho kuyiroberwa.

Umwe muri bo yagize ati “Aho kurya ifi uyirobewe wakwigishwa kuyiroba, n’Abashinwa rero baduhaye buruse yo kuvoma ubumenyi muri kaminuza z’iwabo batwigishije kuroba ifi tudategereje uyiturobera, twakuyeyo ubumenyi bwisumbuyeho buzadufasha gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ibidukikije, bizafasha igihugu cyacu ndetse n’akarere u Rwanda ruherereyemo.”

Ibikoresho byatanze n’Ishuri rya Siyansi ry’igihugu cy’u Bushinwa (XIEG) ni ikiciro cya mbere k’inkunga y’ibikoresho bikenewe muri iyi laboratwari, hakaba hateganywa n’ikiciro cya kabiri na cyo kizabaho mu gukomeza guteza imbere laboratwari y’ibidukikije ishyirwamo ibikoresho bigezweho by’ubushakashatsi.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE