2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rugby: TTC Mururu yegukanye irushanwa “Women Seven aside Tournament”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-24 09:54:03

 
Share on:
 
Yasuwe:360
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’ikigo cy’ishuri ya TTC Mururu ya Rugby mu kiciro cy’abakobwa ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa “Women Seven aside Tournament” itsinze GS Nyamagana ku mukino wa nyuma amanota 15-0.

JPEG - 351.4 kb
Ikipe ya TTC Mururu ubwo yashyikirizwaga igikombe cy’irushanwa Women Seven aside Tournament

Iri rushanwa ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Rugby mu bagore ryabereye mu karere ka Ruhango tariki 21 Ukwakira 2017.

Iyi mikino yose yabereye mu Byimana, TTC Mururu yegukanye iki gikombe yari yasezereye GS Ruhango Catholic muri ½ itsinze amanota 10-5 ni nyuma y’uko hitabajwe iminota y’inyongera kuko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye banganya amanota 5 kuri 5.

Ikipe ya GS Nyamagana yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye ASPEKA Kayenzi muri ½ itsinze amanota 12 ku 10.

Umunyamabanga mukuru wa RRF, Kamanda Tharcisse yatangarije Imvaho Nshya ko intego bari bihaye yagezweho ndetse wari n’umwanya mwiza wo gushaka abana b’abakobwa bafite impano muri uyu mukino kugira ngo bazabashe kubategurira umwiherero ugamije gutegura ikipe y’igihugu y’abagore izajya yitabira imikino mpuzamahanga mu gihe kiri imbere.

Ati “Yagezweho kuko twifuzaga no kubona umwanya wo kureba abakobwa bafite impano tugakora urutonde rwabo kuko duteganya gutegura umwiherero wabo mu gihe kiri imbere mu rwego rwo gutegura n’ikipe y’igihugu y’abagore ihoraho ifite ubushobozi bwo kuzitabira amarushanwa mu bihe biri imbere cyane ko twabaye umunyamuryango wuzuye w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby ku isi bityo amarushanwa y’abagore ategurwa tukaba twemerewe kuyitabira”.

Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 12 arimo 11 y’ibigo by’amashuri n’imwe yatoranyijwe yavuye i Kigali. Aya makipe ni GS Nyamagana, GS Ruhango Catholic, Lycée de Ruhango, Ikirezi, Emeru Intwari, Nyanza Technical School, GS Muhororo, GS Shyogwe, ASPEKA Kayenzi, ES St Trinity, College St Trinity Nyanza na TTC Mururu.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE