2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze:Intumwa z’ibihugu 8 zirongererwa ubumenyi buzifasha kuzuza inshingano

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-24 09:24:06

 
Share on:
 
Yasuwe:32
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Intumwa 26 zo mu bihugu 8 by’Afurika zirimo abasirikare, abapolisi n’abasivile, ziteraniye mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) aho ziri kongererwa ubumenyi mu guhangana n’ibibazo aboherezwa mu butumwa bw’amahoro bahura nabyo.

JPEG - 283.8 kb
Abitabiriye amahugurwa muri Rwanda Peace Accademy (Foto Ngaboyabahizi P)

Aya masomo ari guhabwa abibumbiye mu mutwe w’ingabo za Afurika y’Uburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF) bo mu bihugu bya Comoros, Kenya, Djibouti, Seychelles, Uganda, U Rwanda, Somalia na Sudan.

Col Jill Rutaremara, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’amahoro, wafunguye ku mugaragaro aya mahugurwa, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi cyane kuri izi nzego zahuguriwe hamwe, kuko n’ubundi usanga buzuzanya mu nshingano baba bafite zo kubungabunga amahoro aho yabuze.

Yagize ati “Iyo habayeho amakuba, abantu bakabura ibintu bari basanganwe, hashobora kuba ari nk’igitero cyabaye k’iterabwoba kikica abantu, birashoboka ko ari amapfa, inzara, icyo gihe rero iyo ari abapolisi, abasirikare n’abasivili bari ahantu mu butumwa, izo nzego nta na rumwe rushobora kwikemurira ibyo bibazo rwonyine, bose bakora inshingano zabo bakuzuzanya bakarwana no gukemura ibyo bibazo.

Aha rero akaba ari yo mpamvu tubazana hamwe ngo bigire hamwe, buri wese amenye inshingano za mugenzi we, amenye ni iki afite arusha undi, nta bwo baba bafite ubushobozi mu by’ukuri bungana; ubushobozi bw’abapolisi si bwo bw’abasirikare, ubw’abasirikare si nk’ubw’abasivili, uretse no kutangana buba bunatandukanye. Nkaba rero nifuriza abaje muri aya masomo kuzayakuramo impamba izabafasha mu gihe bazaba bagiye mu butumwa bw’amahoro ku isi.”

Col Rutaremara yakomeje avuga ko ariya mahugurwa nasozwa abari kuyahabwa bitezweho gutanga umusaruro ushimishije mu gukemura ibibazo byinshi bikunze gutungura aboherezwa n’ibihugu bitandukanye by’Afurika mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bigatuma badasohoza uko bikwiye inshingano baba bafite.”
Aya mahugurwa ahabwa izi nzego yatewe inkunga n’ibihugu byibumbiye mu muryango uhuza ibihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi n’inyanja ya Atlantika (Nordic Countries), ari byo ibyo Denmark, Finland, Iceland, Norway na Sweden, n’igihugu cy’u Buholandi.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE