2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Aho Richard Kandt yatuye hagiye gutunganywa habyazwe umusaruro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-24 09:02:14

 
Share on:
 
Yasuwe:421
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne, yasabye ko ahitwa mu Kigaga, aho uwabaye Rezida wa mbere w’u Rwanda, Dr Richard Kandt yatuye bwa mbere ubwo yagendaga ashakisha isoko y’uruzi rwa Nil, hatunganywa hakabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo.

JPEG - 398.2 kb
Aha ni ho hasomewe misa ya mbere y’abapadiri bera bari baje kwigisha ivanjiri ya Yezu Kirisitu mu Rwanda

Mu Kigaga ni mu mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke.

Nk’uko byatangajwe n’umushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, Ntagwabira André, ngo uretse kuba kano gace ko mu cyahoze ari mu Kinyaga muri sheferi ya Impala ari ho hatuye Rezida wa mbere w’u Rwanda, ngo ku migano myinshi ihari ni naho hasomewe misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Iyo misa yasomwe n’abapadiri bera bari bazanye ivanjiri ya Yezu Kirisitu, akaba ari na ho habereye urugamba rwa mbere hagati y’Abanyarwanda n’abakoloni, ahanaguye umwe mu ngabo z’u Rwanda z’icyo gihe uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda, Bisangwa bya Rugombituri.

Uyu mushakashatsi Ntagwabira André yakomeje atangaza ko uyu mudage Dr Richard Kandt yahakandagije ibirenge bwa mbere mu 1898 ubwo yagenzwaga no gushakisha inkomoko y’uruzi rwa Nil, aho ngo yanaje kuvumbura ko iyo nkomoko iri muri Nyungwe mu Rwanda.

Ngo yageze ahitwaga mu Kinyaga mu gace kitwaga Impala muri Nyamasheke y’ubu, asanga ni heza cyane ahitamo kuhatura abisabye umwami w’u Rwanda w’icyo gihe, ahubaka inzu y’ibyatsi yatuyemo aho hantu, ahita ‘umusozi w’amahoro’.

Ngo nyuma yasubiye iwabo mu Budage mu 1902, agaruka mu 1905 noneho atakiri umushakashatsi ahubwo yambaye umwambaro wa politiki, aho yaje no kuba Rezida wa mbere w’u Rwanda anashinga umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali
Yagize ati “Kuri uyu musozi ni ho yubatse inzu ye y’ibyatsi arahatura, aza gusubira iwabo mu Budage mu 1902, agaruka mu 1905 noneho atakiri umushakashatsi ahubwo ari umunyapolitiki aho yabaye Rezida wa mbere w’u Rwanda anashinga umurwa mukuru Kigali, aha hakaba habitse amateka menshi kuko ari ho hanasomewe misa ya mbere n’abapadiri bera bari bazanye mu Rwanda ivanjiri ya Yezu Kirisitu, bahasanze Dr Richard Kandt.

Bahavuye berekeza i Nyanza kubonana n’umwami w’u Rwanda w’icyo gihe Yuhi V Musinga, hakaba ari na ho haguye umurwanyi n’ubu ufatwa nk’intwari y’u Rwanda Bisangwa bya Rugombituri, ku rugamba rwa mbere hagati y’Abanyarwanda n’abakoloni, yanze guhunga abona abandi bahunga yemera kuhagwa.”

Anavuga kandi ko ubwo abadage batsindwaga intambara ya mbere y’isi yose, aka gace kagiye mu maboko y’abaturage ariko uwari umutware wa Impala witwaga Bideri ahaha abakoloni b’ababiligi, hagenda hahererekanywa, ubu hakaba hatuye umudage witwa Seth, mu nzu nziza igezweho yahubatswe mu myaka ya vuba.

Ubwo Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne aheruka kuhasura, yavuze ko yabonye ari heza cyane, asaba ko habyazwa umusaruro wateza imbere akarere n’igihugu muri rusange.

Yagize ati «Aha hantu ni heza cyane.Uko hateye ni heza, igisigaye ni uko hakwiye kubungabungwa, hagakorwa neza hadatakaje umwimerere waho, hakaba ahashobora kuza ba mukerarugendo banyuranye, bakahatinda bakamenya amateka yaho, bakanahishimira.”

Yasabye ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego, ko bakora ku buryo haba ahantu h’ubukerarugendo, ikigiye gukorwa kikaba ari ukwegera abafite ubwo butaka bagasabwa kububyaza umusaruro, hagafatwa neza, haba hakenewe n’irindi shoramari bakoroherana, bose bakumva ko ikigamijwe ari ukuhabyaza umusaruro uruta uwo hatanga ubu.

Aha hantu kandi haboneka umwuka mwiza uturuka mu Kiyaga cya Kivu, hakaba n’amoko agera kuri 264 y’inyoni ahora mu biti bihari, byaba ibyatewe n’uyu mudage n’ibindi bya kimeza.

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, yavuze ko bagiye gushyira ingufu aho hose hagatanga umusaruro uzamura akarere n’igihugu.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE