2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Hakenewe uruhare rwa buri wese ngo imiturire myiza igerweho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-24 07:29:30

 
Share on:
 
Yasuwe:176
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imitunganyirize by’Umugi wa Kigali, Mugisha Fred, avuga ko bisaba imbaraga n’uruhare bya buri wese kugira ngo imiturire myiza igerweho.

JPEG - 254.7 kb
Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imitunganyirize by’Umugi wa Kigali Eng. Mugisha Fred ( Foto Gatete JB)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mugisha Fred yagize Ati ”Mu 2016 twasanze inzu ibihumbi 34 zituwe ziri mu manegeka muri zo harimo abafite ubushobozi bashobora gutura ahandi, harimo n’abakodesha ayo mazu bashobora gushaka ahandi heza bakodesha hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, icyo turimo gukora ni ugukomeza gushishikariza abaturage kubahiriza igishushanyombonera.”

Avuga ko habaye imyubakire n’imiturire bikozwe mu kajagari, ati ”Habaye igihe abantu bubaka bagatura mu kajagari igishushanyombonera ni cyo cyaziye kugira ngo abantu bature neza, kuko inyigo yerekanye ko 40% batuye mu misozi ihanamye naho 60% bagatura mu bishanga hafi y’imigezi na za ruhurura, Leta irashyira imbaraga mu kubakira abatishoboye, bagatuzwa mu midigudu igezweho, abishiboye na bo bagashishikarizwa uko bakimuka bakajya gutura heza.”

Mugisha avuga mu gukemura ikibazo cy’abatuye mu manegeka hari n’aho bisaba ko abantu bishyira hamwe bakaba batanga ubutaka, ati ”Umugi nta butaka ufite ariko abaturage bafite ubutaka bashobora kwishyira hamwe Leta na yo ikabubakira, ndasaba abaturage kugira uruhare kugira ngo imiturire myiza yubahiriza igishushanyombonera igerweho.”

Avuga ko igishushanyo mbonera biteganyijwe ko kizarangira gushyirwa mu bikorwa hagati ya 2025 na 2040, ati ”Turifuza umugi uzaba ari ikitegererezo muri Afurika, uzaba ari igicumbi cy’ubukungu n’ubucuruzi 90% batuye neza baba abakodesha kimwe n’abafite ayabo, ibi bikajyana no kuba ari umugi wubahiriza ibidukikije aho imodoka nyinshi zizaba ari imodoka zitwara abagenzi benshi aha kandi amazi n’amashanyarazi bizaba biri ku rugero rwa 100%.”

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE