2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abaturiye ahubakwa uruganda rutunganya Nyiramugengeri banyuzwe n’iterambere ribegerezwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-24 07:14:31

 
Share on:
 
Yasuwe:141
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu baturage baturiye aharimo kubakwa uruganda rutunganya Nyiramugengeri rukayibyaza umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, baravuga ko iri ari iterambere riza ribasanga iwabo kandi ngo uru ruganda bakaba barutezeho byinshi birimo no kubakemurira ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi no guteza imbere ubukungu bwabo.

JPEG - 278.8 kb
Uwimana Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w ‘Umurenge wa Mamba

Hakizimana Paul, umuturage muri uyu murenge, avuga ko kuba aturiye aharimo kubakwa uruganda rutunganya Nyiramugengeri izacukurwa mu gishanga cy’Akanyaru ari bintu bishimishije bityo akaba yaratangiye kubitekerezaho anoza ubuhinzi bwe neza kuko yizeye neza ko isoko ryamwegerejwe.

Kimwe na bagenzi be ngo biteguye kwakira neza ababagana ndetse ari na ko babungabunga umutekano w’ibikorwa remezo imiyoborere myiza igenda ibagezaho.
Muri rusange ngo umuriro w’amashanyarazi bawitezeho kuzazamura iterambere ry’imibereho yabo kandi bikazabafasha no kongera umubare w’abakoresha umuriro w’amashanyarazi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Uwimana Jean Bosco, yahamije ko uyu mushinga uzafasha abaturage ayoboye kwiteza imbere, cyane ko abaturage biteze kubona akazi kandi bakabona n’isoko ry’ibyo beza.

Yakomeje avuga ko uyu mushinga wo kubyaza amashanyarazi Nyiramugengeri ari umwe mu mishinga ikomeye iri mu gihugu, akaba ari uruganda rugiye kubakwa ruzabyaza Nyiramugengeri umuriro w’amashanyarazi agera kuri megawati 80.

Yagize ati « Ni uruganda rurimo rwubakwa muri gahunda ya Leta ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, aho abashoramari baza bagashora imari yabo ariko Leta na yo ikaba ifatanyije nabo bashoramari. Ni umushinga uzamara imyaka 3, uruganda ruzubakwa mu gihe k’imyaka 3, bizatanga megawati 80 izafasha abaturage bacu kubona umuriro w’amashanyarazi ndetse megawati 40 ni zo zizacanira ikibuga k’indege cya Bugesera.»

Akomeza avuga ko ukurikije inyigo zakozwe, ngo Nyiramugengeri bafite iri kuri hegitari 4500, ikaba ifite igihe kirambye kuko biteganyijwe ko izakoreshwa mu gihe kitari munsi y’imyaka 10.

Yagize ati «Nta mpungenge z’uko uruganda rwazageraho rukabura Nyiramugengeri yakoreshwa mu gushaka amashanyarazi.»

Abaturage babyungukiramo
Uwimana asobanura ko hari amahirwe abaturage bahatuye batangiye kubona kuko nkuko abisobanura, ngo iyo urebye umushinga nk’uwo, ahantu hari abakozi bahakora benshi, abaturage bahatuye babona akazi, amazu yabo abona abayakodesha, ndetse ngo abaturage batangiye kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Aha ni ho ahera yemeza ko abaturage bahatuye batangiye gufunguka ku bijyanye n’iterambere ry’imyumvire no kwiteza imbere.

Kuba rimwe na rimwe hari aho ubona abaturage baturana n’ingomero z’amashanyarazi ariko amapoto akabanyuzwa hejuru bo nta cyo bibamariye, aha mu murenge wa Mamba ho si ko bimeze kuko uru ruganda ngo ruzajya kuzura abaturage bafite amashanyarazi.

Uwimana ati «Twebwe nta bwo ari hano twavuga ko dutegerejeho umuriro kuko umuriro wo kugeza ku baturage urahari hose hari amapoto. Ubu abaturage batangiye kugezwaho umuriro w’amashanyarazi. Ikindi ni uko uyu muriro uzajya ku murongo mugari w’igihugu w’amashanyarazi, bivuze ko na none uzatugarukira, abaturage bacu bakabona umuriro uhagije hamwe wagendaga ubura bikaba bitazongera.»

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko intumbero ari iy’uko muri 2020 bazaba bageze ku 100% mu kugira umuriro w’amashanyarazi, buri muturage azaba afite umuriro w’amashanyarazi kandi hari ikizere cy’uko bizashoboka nyuma yo kuvumbura umutungo kamere wa Nyiramugengeri mu karere ka Gisagara izatanga Megawati zigera kuri 80.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE