2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Inzobere z’abaganga zizavura abantu 200 bafite indwara zo mu rwungano ngogozi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-24 07:09:23

 
Share on:
 
Yasuwe:161
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inzobere z’abaganga baturutse muri Amerika ku bufatanye n’inzobere z’abaganga b’Abanyarwanda bazavura abantu bari hagati ya 150-200 bafite indwara zo mu rwungano ngogozi zigizwe n’igifu, amara n’umuhogo mu cyumweru kiswe Endoscopy week.

JPEG - 249.8 kb
Dr Dusabejambo Vincent, inzobere mu kuvura indwara zifata urwungano ngogozi muri CHUK akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubuvuzi na Farumasi (Foto James R.)

Nk’uko bisobanurwa na Dr Dusabejambo Vincent, umuganga muri CHUK akaba n’umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku ndwara zifata urwungano ngogozi, ngo iki gikorwa giteganyijwe kubera mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), mu bitaro bya CHUB, mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe no mu bitaro bya Gisenyi, kizamara icyumweru gikorwa n’abaganga baturutse i Boston, Havard na Dortomundo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yagize ati “Ubusanzwe ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, n’ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ni ho havurirwaga abafite uburwayi bufata urwungano ngogozi mu gihugu hose, ariko hariyongeraho ibindi muri iki gikorwa cy’ubufatanye bw’abaganga b’Abanyarwanda n’abanyamahanga nk’ibitaro bya Kanombe n’ibitaro bya Gisenyi.”

Dr Dusabejambo yongeyeho ko ibitaro bya Gisenyi bisanzwe bifite icyuma kabuhariwe mu gusuzuma indwara zifatira mu rwungano ngogozi (Endoscopie) ariko nta muganga wo kugikoresha uhari, ku buryo abajyaga gutanga iyo serivisi baturuka muri CHUK.

Iyi nzobere mu ndwara zifata urwungano ngogozi kandi yagaragaje ko abarwayi bafite ibyo bibazo ari benshi ariko hakavurwa bake bitewe n’umubare muke w’abaganga b’inzobere muri izo ndwara batarenze 7 mu gihugu.

Ati “Abakeneye ubu buvuzi ni benshi, ariko ntibavurirwa rimwe bose bitewe n’umubare muto w’inzobere z’abaganga muri izi ndwara, kugeza ubu turi 7 mu gihugu, 5 bakorera muri CHUK naho 2 bagakorera muri CHUB.”

Dr Dusabejambo yavuze ko ubusanzwe muri CHUK bakira abarwayi b’urwungano ngogozi bari hagati ya 15-20 buri munsi kandi bafite ibibazo bikomeye.

Ati “Ibyo bivuze ko abakeneye ubu buvuzi ari benshi, iki gikorwa kikaba kije gutanga umusanzu mu kuvura abafite ibi bibazo, kikanasigira abaganga b’Abanyarwanda ubumenyi mu gukomeza kuzivura.”

Uyu muganga yakomoje ku barwayi bazibandwaho muri iki gikorwa kizamara icyumweru kimwe, ahazavurwa ku ikubitiro abababaye kurusha abandi, kandi abazavurwa bose bakaba bagomba kuba boherejwe n’ibitaro by’uturere bafite ‘transfert’ ndetse bitwaje n’ubwishingizi bwa mituweli.

Ati “Abazibandwaho ni abarembye kurusha abandi nk’abavira mu nda bakaruka amaraso bakanayituma, ufite uburwayi bw’imiyoboro isohora indurwe yazibye, umuntu ushobora kumira ibiryo bikagaruka, abafite uburwayi bw’impiswi buhoraho budafitanye isano n’indwara zandura, n’abandi bafite ibibazo bikomeye.”

Dr Dusabejambo yongeyeho ko ku wa Kane hazapimwa ikizamini cya ARCP, kikazaba gipimwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda ku bufatanye bw’izo nzobere z’abaganga, kigamije kureba uko udusabo tw’indurwe dukora.

Yongeyeho ko izo nzobere zizasoza iki gikorwa zikanasiga ibyuma bibiri kabuhariwe mu gupima (Endoscopie) bizakomeza kwifashishwa n’abaganga mu kuvura izi ndwara.

Nzamwita Denis, ni umwe mu barwayi bari baje kwivuza aturutse mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, yabwiye Imvaho Nshya ko uburwayi bw’igifu abumaranye imyaka 4, akaba yaranahawe n’impapuro za muganga zemeza ko iyi ndwara yamusigiye ubumuga.

Ati “Ubu mureba nturutse mu karere ka Rusizi nje gushaka ubuvuzi hano CHUK, mfite uburwayi maranye imyaka 4 yose, byamaze no kungiraho ingaruka z’ubumuga, ntegereje kubonana n’aba baganga nkareba ko nibura bo babasha kumvura.”

Avuga ko afite urupapuro rwa muganga rumwohereza CHUK avanye mu bitaro bya Kibogora aho yabanje kwivuriza, akaba anitwaje ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli. Yemeza ko afite ikizere cyo gukira mu gihe aba baganga b’inzobere baba bamuhaye ubuvuzi burenze ubwo yahabwaga.

Mukamurigo Assinata na we ni umurwayi waturutse mu karere ka Karongi, avuga ko afite ikibazo cya aside nyinshi mu gifu, ikaba imutera ibibazo bijyanye n’igogora.
Ati “Nanjye mfite ikizere cy’uko ndi bukire mu gihe naba ngize amahirwe yo gusuzumwa no kuvurwa kuko mbona aba baganga b’inzobere bashobora kumpa ubuvuzi burenze ubwo nahabwaga mu bitaro nivurizagaho.”

Abaturage bitabiriye iki gikorwa ni benshi cyane, bakaba bategereje bizeye gukira, abavuye mu tundi turere bakemeza ko bazategereza kugeza ubwo icyumweru cy’ubuvuzi bw’urwungano ngogozi kizaba gisojwe.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE