2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Guverinoma yanyomoje amakuru yatanzwe n’intumwa za Loni ko zananijwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-24 07:05:14

 
Share on:
 
Yasuwe:334
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru yatangajwe n’itsinda rigizwe n’Intumwa za Komite ya Loni Ishinzwe kurwanya iyicarubozo ziherutse kuza mu gihugu ku bijyanye n’iperereza muri za gereza, ku birebana n’imibereho y’imfungwa zigataha zidasoje akazi zitwaje ko zabangamiwe mu kazi zishyirwaho n’amananiza, u Rwanda rukaba rwatangaje ko iyo komite itigeze ibangamirwa.

JPEG - 139.8 kb
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Busingye Johnston

Iyo Komite yari igizwe n’abantu ikenda ivuga ko yari igamije gushaka amakuru arebana n’imibereho y’imfungwa n’uko zifatwa mu Rwanda, harimo no kuganira n’inzego za Leta ku burenganzira bw’abafungirwa ahantu hatandukanye.

Izo ntumwa zatangaje ku wa 20 Ukwakira 2017 ko Guverinoma y’u Rwanda yanze gukorana na zo ntizashobora kugera muri gereza n’ahandi hafungiye abantu zagombaga gusura, ku buryo zitabashije kuganira n’imfungwa n’abagororwa mu ibanga kandi n’abo zaganiriye na bo bakazibwira ko bashobora kubibazwa.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017, yatangaje ko iyo Komite ya Loni yirengagije amabwiriza inzego zombi zemeranyijweho, ku buryo komite yasoje igitaraganya akazi katarangiye, u Rwanda runenga abagize komite kuko itabimenyesheje inzego za Leta zibishinzwe, ahubwo igaca inyuma igahitamo inzira yo kujya kuvugana n’itangazamakuru itanga amakuru atari yo.

Muri iryo tangazo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko u Rwanda ari rwo rwari rwatumiye iyo komite, ikaza ikamara iminsi itanu isura ahantu hatandukanye nta kibazo na kimwe yerekana.

Akomeza agira ati “Mu gihe k’iminsi itanu basuye ibigo bitandukanye birimo gereza, sitasiyo za polisi, Transit Centers, ibitaro bivura abafite uburwayi bwo mu mutwe, baganira n’abakozi, imfungwa n’abarwayi.”

Yasobanuye ko amakuru avuga ko abavuganye n’izo ntumwa za Loni bashobora kubiryozwa adafite ishingiro ahubwo agamije guteza ibindi bibazo. Ati “Ibibazo bya tekiniki bishobora kuba byarabaye mu ngendo zabo bari mu kazi byahise bikemurwa, naho ibivugwa ko uwabajijwe wese ashobora kubiryozwa nta shingiro bifite kandi bigamije gusebanya.’’

Yibukije ko iyo komite yasuye ahantu hatandukanye yihitiyemo harimo nka Gereza ya Rilima, Muhanga, sitasiyo za polisi za Nyamata, Kimihurura, Nyamirambo, Transit Center ya Gikondo, ikicaro cya diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda cya Kami n’Ibitaro bya Ndera.

Minisitiri Busingye avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yo gukumira iyicarubozo ariko runita ku mahitamo yandi ashoboka ajyana na yo.

Abantu 9 bari bagize iyo komite ni Arman Danielyan ukomoka muri Armenia, ari na we wari uyiyoboye, Margarete Osterfeld wo mu Budage, Kosta Mitrovic wo muri Serbia, Zdenka Perovic wo muri Montenegro, Aneta Stanchevska wo muri Macedonia, Joao Nataf, Maria Stoyanova, Dmitry Cherepanov na Jean Christophe Deslandes.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE