2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Byukusenge ni we wegukanye intera ya kabiri mu kwitegura Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-23 08:23:44

 
Share on:
 
Yasuwe:89
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Rubavu-Musanze (95 km)
1.Byukusenge Patrick 2h38’01”
2.Gasore Hategeka 2h38’02”
3.Hakiruwizeye Samuel 2h38’02”
4.Tuyishimire Ephrem 2h38’04”
5.Nduwayo Eric 2h38’04”
6.Uwizeye Jean Claude 2h38’04”

Muri mpera z’icyumweru gishize, ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” bateguye amasiganwa abiri mu rwego rwo kwitegura Tour du Rwanda 2017 izaba taliki 12-19 Ugushyingo 2017.

JPEG - 150.8 kb
Byukusenge Patrick wegukanye intera kabiri mu kwitegura Tour du Rwanda 2017 (Foto Bugingo F)

Isiganwa rya mbere ryabaye taliki 21 Ukwakira 2017 riva i Nyanza risorezwa i Huye ahari intera y’ibilometero 180 maze Mugisha Samuel ukinira Dimension Data for Qhubeka araryegukana.

Nyuma y’iyi ntera ya Nyanza-Rubavu izaba ari iya kabiri muri Tour du Rwanda 2017, taliki 22 Ukwakira 2017 abasiganwa babanje kuzenguruka mu mujyi wa Rubavu inshuro 4 ubundi berekeza i Musanze ahari intera y’ibikometero 95, Byukusenge Patrick ukinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu aba uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 38 n’isegonda 1 akurikirwa na Gasore Hategeka ukinira Nyabihu Cycling Team na Hakiruwizeye Samuel ukinira CCA bose bakoresheje amasaha 2, iminota 38 n’amasengonda 2.

Mugisha Samuel wari witwaye neza mu isiganwa rya mbere yasoje ku mwanya wa 26 akoresheje amasaha 3 n’amasegonda 2 naho Nsengimana Jean Bosco asoza ku mwanya wa 27 akoresheje amasaha 3 n’amasegonda 7 mu gihe Ndayisenga Valens wari wasoje isiganwa rya mbere ku mwanya wa 12 yaje ari uwa 25 aho yakoresheje amasaha 3 n’amasegonda 2.

Byukusenge yatangaje ko nta rindi banga uretse imyitozo kandi ko yumvaga afite intego yo gutsinda. Yakomeje avuga ko bamaze iminsi mu myitozo ko biteguye kwitwara neza Tour du Rwanda 2017.

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable yatangaje ko abakinnyi batashyizemo imbaraga nyinshi cyane mu irushanwa rya kabiri ariko muri rusange ko bose bari ku rwego rwiza. Avuga ku bakinnyi bakizamuka barimo n’abazakina Tour du Rwanda bwa mbere yemeje ko bahagaze neza.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE