2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kirehe: Abafite ubumuga bishimira ko bashobora gukora bakiteza imbere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-23 08:14:10

 
Share on:
 
Yasuwe:75
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abafite ubumuga butandukanye bishimira ko bashobora gukora kandi neza imirimo itandukanye irimo kudoda, kuboha imipira, gutera ipasi, gusoma neza hifashishijwe inyandiko zabugenewe, gucuranga, no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na mudasobwa.

JPEG - 308 kb
Abafite ubumuga bwo kutabona, bagaragaje ko bashoboye gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ( Ifoto Manishimwe N)

Babigaragarije mu Karere ka Kirehe, ubwo hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ku tariki ya 20 Ukwakira 2017.

Musabyimana Patricie ufite ubumuga bwo kutabona, yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo atabona, yize kuboha imipira mu kigo kiri i Rubavu, kandi ubu arakora akiteza imbere.

Ati “Maze kugira ubumuga bwo kutabona, nahise numva ko ubuzima bugoye. Nagize amahirwe niga kuboha imipira, ubu maze imyaka 4 mbikora kandi bimfasha kwibeshaho, sinshobora gusabiriza, ngira uruhare mu gutunga urugo. Ubuzima bwanjye ni bwiza, ku munsi nta bwo nshobora kubura inyungu y’ibihumbi 3, kandi abakiliya ndababona.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko abafite ubumuga bagira uruhare rukomeye mu iterambere, kandi bagaragaza ko bashoboye mu mirimo bakora.
Muzungu Gerard, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, avuga ko imiyoborere myiza ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo yahaye agaciro abafite ubumuga, kandi bavuye mu bwigunge, ku buryo ubu bagaragaza ubushobozi cyane mu kwiteza imbere.

Yagize ati “Dufite abafite ubumuga 87 bibumbiye mu mashyirahamwe 4, aho bakora ubworozi bw’amatungo magufi, n’ubucuruzi bw’imyaka. Abana bato 4 bafite ubumuga bwo kutabona bize kuboha imipira. Kandi harimo n’abakora mu mirimo n’ibikorwa by’iterambere bibyara inyungu, gukorana n’ibigo by’imari no kwizigamira; bagaragaza ko bashoboye.”

Muzungu avuga ko muri aka karere abafite ubumuga bakina imikino yihariye ya Goalball na Sitball kandi akarere kiyemeje gushyigikira imikino yose y’abafite ubumuga.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred yashimye abafite ubumuga ko agaciro Leta y’u Rwanda yabahaye bakabyaje umusaruro, bibabera umwanya mwiza wo kugaragaza ko bashoboye.

Yagize ati “Kera umuntu ufite ubumuga nta bwo yageraga mu bandi ariko ubu umuntu ufite ubumuga ni umuntu nk’abandi kandi arashoboye. Ibyo byose mukora byerekana ko Leta nyuma yo kubaha agaciro namwe mwavuye mu bwigunge, mwishakamo ibisubizo.”

Mufulukye avuga ubu hashyizweho amategeko arengera abafite ubumuga, arimo no gushyiraho inyubako zifite inzira n’uburyo bworohereza abafite ubumuga, kandi ngo imbaraga zizakomeza gushyirwa mu kugenzura ko byubahirizwa

N’ubwo abafite ubumuga bo mu Karere ka Kirehe bishimira ko hari intambwe nziza bamaze gutera mu iterambere, bagaragaza ko hari bagenzi babo bakibangamirwa no kutagira ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’ibanze byabafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize, imbogamizi zikigaragara mu guhabwa akazi kajyanye n’imiterere y’ubumuga bafite, inyandiko zihariye zitaboneka ku buryo buhagije; abatarabasha kwiga, na bake bakigaragara mu gusabiriza.

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga bugaragaza ko buzakomeza kugaragaza ibibazo byugarije abafite ubumuga muri rusange, no kwishakamo ibisubizo, kuko iterambere ryabo ari urugendo rwatangiye rufite aho rugeze, kandi ruzakomeza.

MANISHIMWE NOEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE