2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Abikorera b’i Gicumbi bungukiye byinshi mu karere ka muhanga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-23 08:06:12

 
Share on:
 
Yasuwe:126
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu rugendoshuri abikorera bo mu Karere ka Gicumbi bakoreye mu Mugi wa Muhanga bavuga ko hari ibikorwa by’iterambere bashimye byakozwe n’abikorera mu Karere ka Muhanga bafatanyije n’ubuyobozi bw’Ako karere.

JPEG - 319.7 kb
Isoko rya Kijyambere riri mu bikorwa by’ingenzi abikorera bo mu karere ka Gicumbi bishimiye (Muhizi E)

Itsinda ry’abikorera barenga 50 ni bo basuye ibikorwa by’iterambere byubatse mu Mugi wa Muhanga birimo Gare, isoko rya kijyambere ririmo kubakwa ndetse n’agakiriro byose biherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Perezida w’abikorera mu Karere ka Gicumbi Nkoronko Francois, avuga ko mu bikorwa bashimye by’abikorera basanze abikorera muri aka Karere bakoze byinshi bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, bakavuga ko iri terambere ari ryo bifuza gukorera akarere kabo.

Yagize ati «Tugiye gukorana ibiganiro n’ubuyobozi bwacu kugira ngo badufashe gushyira mu bikorwa iri terambere ry’Akarere ka Muhanga tubonye, biradushimishije kandi twiteguye kubishyira mu bikorwa muri uyu mwaka.»

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gicumbi Muhizi Jules Aimable, avuga ko ikibazo bafite ari ik’imiterere y’Akarere kuko gafite imisozi miremire ku buryo kubona ibibanza bigari bubakamo ibikorwaremezo bigoranye.

Akavuga ko bashobora kwimura abaturage bakabatuza ahandi kugira ngo babone aho bubaka isoko rya Kijyambere, gusa agasaba ko buri wese mu bikorera atanze miliyoni 10 bahita bubaka isoko rigezweho.

Ati «Twashimiye ibikorwa byose twasuye i Muhanga, mu myaka mike iri imbere turabizeza ko mu Karere ka Gicumbi hari impinduka izaba ihari kubera ko twese tubyumva kimwe.»

Ukuriye abikorera mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal avuga ko hari ibiganiro abikorera babanje gukorera hirya no hino mu Ntara zitandukanye birimo kwigisha abikorera kwishyira hamwe binyuze mu itorero ry’igihugu, n’inama zibahuza n’ubuyobozi bw’Intara y’Amagepfo ndetse n’iy’Akarere ka Muhanga.

Ati «Ibi biganiro n’inama twakoranye n’izi nzego byatanze umusaruro ushimishije, kuri ubu twujuje gare, isoko riri hafi kuzura ibi tubikesha ubufatanye bwacu n’ubuyobozi bw’Akarere.»

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Kayiranga Innocent avuga ko bizamushimisha basanze ibyo babigiyeho barabishyize mu bikorwa, nabo bakagira icyo babigiraho badafite muri aka Karere.

MUHIZI ELISÉE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE