2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gisagara: Abazatuzwa mu mudugudu wa Ruhuha bagaragaza ibyishimo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-23 08:01:04

 
Share on:
 
Yasuwe:171
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Gakoma mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara ni agace kahoze ari icyaro kibisi karimo n’abatuye mu nzu za nyakatsi mbere y’uko zicibwa, ubu huzuye umudugudu w’ikitegererezo utwaye miliyari 1 na miliyoni 260 uzatuzwamo imiryango 120 irimo 48 yahoze ituye muri ‘nyakatsi’ na ‘ntuye nabi’ yari itarabona amacumbi.

JPEG - 330.5 kb
Bamwe mu bazatuzwa mu mudugudu wa Ruhuha baganiriye n’Imvaho Nshya ( Foto Rose M )

Uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Ruhuha witegeye umusozi umwe wo mu gihugu cy’u Burundi bigabanywa n’igishanga cy’Akanyaru.

Akanyamuneza ni kose kuri aba baturage basanzwe batishoboye bagiye gutuzwa mu nzu zigezweho bazasangamo ibikoresho byose byo mu nzu nk’intebe, ibyo kuryamaho n’ ibyo mu gikoni.

Mukarugomwa Gerimaine w’imyaka 77 avuga ko n’ubwo aya majyambere amugezeho akuze ariko byamurenze ubwo bamutoranyaga mu bazatuzwa muri izo nzu ariko ngo ibyishimo byaje gushimangirwa no kuba yaramaze gutombora iyo azabamo. Ati “Nsa nk’uyirimo.”

Uwo mukecuru ugaragaza ibyishimo by’icyo gikorwa yakorewe, mu magambo aza ku isonga mu byo avuga kuri iyo nzu agiye guturamo, ashimira uwamugabiye.

Ati “Nabanje gushima Imana yaduhaye Perezida Paul Kagame, akaduha ibikorwa nk’ibi, noneho akavuga ati mukureho biriya ngiye kubaha ikitegererezo. Batwubakira inzu z’ikirenga zigaragara koko, urabona ko ari inzu koko na we wakwishima uyigezemo.”

Mukarugomwa uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe nubwo ageze mu za bukuru avuga ko Imana ikomeje kumutiza ubugingo iki kiciro yakivamo kuko abonye aho kuba hasobanutse kandi akaba agiye kwegerezwa ibikorwa by’amajyambere. Ati “Kukigumamo nta n’umurongo bifite.”

Avuga kuri iri terambere abonye ashaje ko azaribyaza umusaruro. Ati “Tuzaba dufite amazi, dufite umuriro habona, dufite kuryama heza, umuntu agakaraba agacya agashima Imana.”

Bamwe mu bagiye gutuzwa mu nyubako nk’izi bagiye batondwa na zo kubera kumara igihe kinini baba mu buzima bugoye.

Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru ndetse ngo ntiyigeze atekereza ko yabaho mu majyambere nk’aya ariko ngo azajyana na yo.

Ati “Nta kizantonda kirimo, kintonde kandi ari iterambere, yego n’ubwo rije nzamuka ariko abazarisigaramo bazasigara ahantu heza.”

Ntakirutimana Wenseslas wahoze atuye mu nzu ya nyakatsi mbere y’uko zicibwa, avuga ko atigeze atekereza ko yaba mu nzu nziza nk’iyi.

Agaruka ku mibereho mibi yo muri nyakatsi. Ati “Iyo imvura yagwaga buri cyumweru watemaga isakaro waba utaribonye ubwo nyine wararaga uhagaze.”

Nzagahimana Vianney na we wahawe inzu muri uyu mudugudu avuga ko bakimara kubwirwa ko bagiye kubakirwa inzu z’ikitegererezo hari ababacaga intege bababwira ko bababeshya.

Ngo ntibyatinze batangiye gusiza ibibanza ni bwo babonye ko ikizere kitazaraza amasinde, ariko ubu bwo ngo basa nk’abamaze kwinjira muri izo nzu (nubwo batarazitaha).

Agaruka ku mateka y’aka gace kari kubatsemo inzu za nyakatsi, izo bitaga ntuye nabi na nshinze umwe ndasakaye, avuga ko bazibayemo igihe kinini ndetse ko nta n’uwatekerezaga ko hari uwazibakuramo.

Ati “Nta bwo twemeraga ko hari umuntu ushobora kuza akakubwira ngo va muri iyi nyakatsi ngo ubyemere, yari yarabaye imbata ndetse tugatekereza ko uraye mu nzu nk’iyi warara upfuye.”

Nzagahimana w’imyaka 51 ugaragaza ibyishimo atewe n’iyo nzu yahawe, rimwe na rimwe anyuzamo akabura amagambo akoresha agaragaza imvamutima ze, avuga ko bifuza kuzagaragariza akanyamuneza Perezida Paul Kagame ubagejeje kuri ayo majyambere.

Baciye ukubiri n’ibilometero bagendaga bajya kwivuza

Kugira ngo umwana agere ku ishuri riri hafi y’umudugudu wa Ruhuha wubatsemo izo nzu yakoreshaga ibilometero 16 mu kugenda no kugaruka naho kugera ku ivuriro riri hafi bagakoresha ibilometero 20.

Abatuye muri uyu mudugudu bagiye guca ukubiri n’izi ngendo kuko ahubatswe uyu mudugudu w’ikitegererezo hari no kubakwa ibyo bikorwa remezo birimo ishuri ribanza kugeza mu mwaka wa gatatu n’ikigo cy’ubuzima. Aka gace kandi kari kugezwamo umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Uwimana Jean Bosco, avuga ko benshi muri abo baturage bazatuzwa muri uyu mudugudu w’ikitegererezo bamaze korozwa inka.

Bazanahabwa ibikoresho byose byo mu rugo nk’igodora, amashuka, amasafuriya, amasahane n’ibindi ku buryo atari ngombwa kugira icyo bimukana uretse imyenda basanzwe bambara.

Uwimana ati “Ku buryo tuvuga ngo ni wa muntu utishoboye duherekeje ku buryo mu mwaka umwe cyangwa ibiri tuzajya tubona impinduka, yavuye mu kiciro yagiye mu kindi.”

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE