2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kirehe: Abaturage 15 619 bamaze guhabwa inka muri gahunda ya Girinka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-23 06:24:57

 
Share on:
 
Yasuwe:124
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko bwishimira uburyo gahunda ya Girinka mu Rwanda imaze guhindura ubuzima bw’abatuye aka karere, binyuze mu kubona ifumbire, kunywa amata no kuyakuramo amafaranga.

JPEG - 304.5 kb
Gahunda ya Girinka imaze kugera ku baturage basaga ibihumbi 15 bo mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe kandi yahinduye ubuzima bwabo ( Foto Manishimwe N.)

Gahunda ya Girinka munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006. Mu gihe byari biteganyijwe ko kugera mu mwaka wa 2017 imiryango 13 459 yo mu karere ka Kirehe imaze korozwa inka, iyi gahunda yarenze cyane ibyari biteganyijwe, kuko mu gihe uyu mwaka utararangira muri aka karere kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2017, imiryango ibihumbi 15 619 ari yo imaze korozwa inka.

Niyonagira Anathalie ushinzwe ubworozi mu Karere ka Kirehe yagize ati “Intego akarere kacu kari karihaye muri Girinka twamaze kuyirenza. Yararenze kubera ko twagiye tubona abafatanyabikorwa, kandi byabaye n’amahire hazaho gahunda yo gucunga neza igikorwa kijyanye no kwitura.”

Akomeza asobanura ko gahunda yo kwitura yihutisha cyane umuhigo wa Girinka ati “Iyo urebye uruhare runini inka zituwe, ni zo zikunze kuba nyinshi buri mwaka. Nko mu mwaka ushize wa 2016-2017, twatanze inka 1 430, ariko muri izo 713 ni inyana aborojwe mbere bituye bagenzi babo.”

Nk’uko intego nyamukuru ya gahunda ya Girinka ari ukuvana imiryango itishoboye mu bukene, ubu ubuhamya butangwa n’abagezweho n’iyi gahunda muri aka karere bwerekana ko hari iterambere bamaze kugeraho, kuko harimo abavuga ko banywa amata, abana bakiga neza, kandi bakaba basigaye bahinga bakeza.

Mukakabera Oliva ni umwe mu batangabuhamya bw’uburyo inka yahawe yamuhinduriye ubuzima, ati “bampaye inka inyigishiriza abanyeshuri, irakamwa amata amwe nkayagurisha, ayandi tukayanywa. Kandi yampaye n’ifumbire, ndahinga nkeza.”

Mukaturatsinze Angélique w’i Kirehe na we yagize ati “Inka imaze kubyara rimwe, ubu ndahinga nkeza, yarabyaye nywa amata. Kandi nkomeje kuyorora ndateganya kugera kuri byinshi. Ndi hafi kugura ubutaka bwo gukoreraho ubuhinzi, kandi mujye mudushimira Nyakubahwa Perezida Kagame.”

Mukandarikanguye Gérardine, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, unakurikirana gahunda ya Girinka by’umwihariko yabwiye Imvaho Nshya ko imiryango yorojwe inka hari ibyo yibutswa igomba kuzirikana.

Muri ibyo, harimo kuzifata neza, kutazigurisha no koroza bagenzi babo bari mu byiciro by’abatishoboye; nk’uko abisobanura.

Ati “Icyo dusaba abaturage bahawe inka ni ukumenya ko ari izabo, akamenya ko ayihawe kugira ngo imukenure. Ntakwiye gutunga inka ngo agire imirire mibi, ntakwiye gutunga inka ngo akomeze kurira ko agasambu ke katera. Tubasaba kuyorora neza, uworojwe akaba azi neza yuko gahunda ya Girinka ari uko yorora inka, hanyuma akazoroza n’undi ufite ikibazo nk’icye.”

Gahunda ya Girinka mu nyarwanda irakomeje hirya no hino mu gihugu, mu karere ka Kirehe biteganyijwe ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 uzasiga nibura imiryango itishoboye 1 018 yorojwe inka.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE