2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Para-Taekwondo: U Rwanda rwegukanye imidali ibiri muri shampiyona y’isi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-21 09:11:02

 
Share on:
 
Yasuwe:18
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abakinnyi 2 muri 6 bari baserukiye u Rwanda muri shampiyona y’isi mu cyiciro cy’abafite ubumuga “World Para Taekwondo Championships 2017” begukanye imidali ibiri, umwe wa zahabu n’undi wa Bronze.

JPEG - 329.7 kb
Uhereye ibumoso, Rukundo Consolee wegukanye umudali wa Zahabu na Nikwigize Jean de la Croix wegukanye umudali wa Bronze

Iyi mikino yabereye i Londres mu Bwongereza taliki 19 Ukwakira 2017, Rukundo Consolee yegukanye umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagore bari munsi y’ibilo 58 naho Nikwigize Jean de la Croix yegukana umudali Bronze mu cyiciro cy’abari munsi y’ibilo 61.

Abandi bakinnyi uko bitwaye

Niriringiyimana Jean Claude yaviriyemo muri ¼, Imanirakiza Jean Pierre na Tuyishime Eliezer baviramo mu majonjora naho Bizumuremyi Jean Marie Vianney yegukanye umudali wa Bronze ariko nyuma aza kuwamburwa nyuma yo kureba amashusho bagasanga yabeshye ko uwo bakinnye Istamulov Lukman-Khakim ukomoka mu Burusiya yamuvunnye.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide akaba atangaza ko iby’agaciro kwegukana imidali ibiri irimo n’umudali wa zahabu ku rwego rw’isi ko buri munyarwanda wese akwiye kubyishimira.

Iyi mikino ya shampiyona y’isi yabereye mu Bwongereza yitabiriwe n’abakinnyi 263 bari baturutse mu bihugu 59 akaba ari n’ubwa mbere iyi mikino yitabiriwe cyane. Intego y’iyi mikino akaba ari ugushaka amanota azafasha abakinnyi kubona itike y’imikino Paralempike izabera mu Buyapani muri 2020.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Bagire yabwiye Imvaho Nshya ko umusaruro babonye bawishimiye ariko ko bifuza kwitabira amarushanwa menshi dore ko kuva taliki 30 Ugushyingo kugeza 06 Ukuboza 2017 muri Portugal hazabera imikino y’abafite ubumuga yose muri rusange ku rwego rw’isi “IWAS World Games 2017”.
Ibi bikaba byafasha aba abakinnyi kuzagera muri 2020 bari ku myanya byatuma babona itike yo kwitabira imikino Paralempike.

U Rwanda muri rusange rwaje ku mwanya wa 13 mu Bagabo mu bihugu 34 mu gihe mu bagore rwaje ku mwanya wa 8 mu bihugu 17. Ikipe y’u Rwanda iragera i Kigali uyu munsi taliki 21 Ukwakira 2017 (9h00).

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE