2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Akarere ka Kamonyi kaje ku isonga mu mihigo y’urubyiruko

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-21 08:51:31

 
Share on:
 
Yasuwe:32
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi rwegukanye umwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2016-2017 n’amanota 89,29%, rwakurikiwe n’urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rwagize amanota 88,46%.

JPEG - 270.6 kb
Urubyiruko rwa Kamonyi ni rwo rwahize abandi muri 2016-2017, ruhabwa igikombe

Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rose Mary yashimye ababaye aba mbere anaboneraho gusaba urubyiruko rwo mu Rwanda hose kwihangira imirimo bakabyaza amahirwe ibibazo byugarije aho batuye.

Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane kuko Leta ifite ingamba nyinshi zigamije kubafasha.

Ati “Hari ingamba nyinshi zigamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, hari ibijyanye no kubona igishoro, ubu Leta yabashyiriyeho ikigega cya BDF ariko turanashishikariza urubyiruko kujya bizigamira kuko amafaranga yose uko yaba angana yayatangiriraho kandi bakanayoboka amakoperative.”

Akomeza agira ati “Ikindi ubu hamwe n’abafatanyabikorwa nk’Umuryango w’Abibumbye, twashyizeho ‘Youth Connect’ aho tugenda duhemba ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa mu turere kugira ngo umushinga ufatika ushobora kubyara akazi kenshi cyane tuwutere inkunga, ariko inkunga si nayo tubashishikariza cyane ahubwo tubasaba kureba ibibazo bizengurutse igihugu akaba ari byo babyazamo ibisubizo.”

Imihigo y’urubyiruko mu turere ahanini iba ishingiye ku bukangurambaga n’ibindi bikorwa byiyemezwa n’abagize inama z’urubyiruko mu turere, ahanini bishingiye ku kwihangira imirimo, kwita ku isuku, kwirinda icyorezo cya SIDA, gufasha urubyiruko gushinga za koperative, n’ibindi bikorwa byita cyane ku mibereho myiza n’iterambere ry’urubyiruko.

Kamonyi yabaye iya mbere yisubije uwu mwanya kuko no mu mwaka wa 2015/2016 ari yo yari yaje imbere. Ngoma yabaye iya kabiri, akarere ka gatatu ni Nyamasheke, Rusizi yaje ku mwanya wa kane, Gisagara iza ari iya gatanu. Akarere ka Nyanza ni ko kaje ku mwanya wa 30 kabanjirijwe na Rutsiro ya 29.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE