2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamagabe:Basabwe guhuza imbaraga mu gukangurira urubyiruko umuco wo kwizigamira

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-21 08:45:19

 
Share on:
 
Yasuwe:25
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, arasaba abo bafatanyije gushishikariza urubyiruko kwizigamira, kuko ngo nubwo ari rwo rugize umubare munini w’abaturage, usanga ruri inyuma mu iterambere.

JPEG - 252.8 kb
Meya Mugisha Philbert (uwambaye karavati) arasaba abo bafatanyije gushishikariza urubyiruko kwizigamira(Foto Nshimiyimana E)

Mugisha yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abayobozi b’imirenge igize akarere ndetse n’ab’imiryango y’abafanyabikorwa b’akarere bari mu gikorwa cyo kureba uko bitwaye mu mwaka w’imihigo ushize, ndetse no gusinyana imihigo mishya.

Yasabye abanyamadini kugira intego yo kugira umuyoboke uharanira kwiteza imbere, asaba ko nk’uko ubuyobozi bw’igihugu burimo kubaka u Rwanda Abanyarwanda bifuza, abanyamadini nabo bakwiye kubaka umuyoboke bifuza, uteye imbere muri byose.

Yagarutse by’umwihariko ku rubyiruko, agira ati "Ariko by’umwihariko ikirebana n’urubyiruko ari wo mubare munini, hari umuhigo mwiyemeje harimo n’imiryango itari iya Leta myinshi ikora muri guhunda yo kuzigama, twabonye hakirimo ikibazo kuko ahanini abizigamira ni abagore ariko haracyari ikibazo k’urubyiruko."
Avuga ko urubyiruko rutagaragara cyane mu matsinda ndetse ngo bikanagaragara ko rutanitabira umurimo, bityo akavuga ko abantu badakwiye kubirebera ngo babirekere uko.

Asaba ko nibura buri tsinda ryo kwizigama ry’abakuze rikwiye kubyara irindi ry’urubyiruko, kugira ngo nabo bagire uwo muco, dore ko ngo kwizigama biva ku muco bitava ku bwinshi bw’ibyo umuntu atunze.

Ati "Abana b’abari mu matsinda na ba bandi bo mu midugudu mu bishyiremo imbaraga ku buryo tubona amatsinda y’abakuze angana n’ay’urubyiruko, kandi birashoboka, mu gihe umuntu wese abibona nk’ikibazo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko byanze bikunze urubyiruko rudakoze ingaruka zigaruka ku bantu bose muri rusange, kuko iyo badakoze ikibazo kigarukira abakora.

Ati "Twongere rero tugaruke ku kijyanye by’umwihariko n’urubyiruko, batangire bizigama gahoro gahoro tubaremere ku buryo tuvuga ngo buri muntu wese ugomba gukora hari icyo akora kandi ahanini icyo mwakora ni ukubigisha bagahindura imyumvire, bakumva ko ari ngombwa, kuko tujya tubona akamaro ko kwizigama iyo amatsinda yagabanye, ubona buri wese atahana itungo rigufi cyangwa akagira umushinga runaka ahita ashyira mu bikorwa."

Abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bo muri aka karere basabwe guhagurukira uyu muhigo, bagashyira umwihariko ku rubyiruko nk’abantu bagize umubare munini w’abaturage, kandi ngo iyo abantu bakoze ari benshi n’impinduka ziragaragara.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE