2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abaturage babonye akarengane mu manza basaba ko zisubirwamo- Yankurije

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-21 08:26:41

 
Share on:
 
Yasuwe:34
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukomeza kugira uburenganzira barindwa akarengane, Leta yashyizeho uburyo abahura n’ibibazo barenganurirwamo binyuze mu gusaba Urwego rw’Umuvunyi kubasabira Urukiko rw’Ikirenga gusubirishamo urubanza. Ni muri urwo rwego imanza 284 uru rwego rwashyikirije Urukiko rw’Ikirenga, izingana na 138 zasanzwemo akarengane.

JPEG - 271.3 kb
Yankurije Odette, Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane (Foto Gatete J. B)

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Yankurije Odette, mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, yavuze ko akarengane kagaragarira mu byiciro binyuranye, ati “Hari ako abaturage bagaragaza mu manza baba baraburanye, nkuko itegeko ribigena basaba Urwego rw’Umuvunyi ko rwasaba Urukiko rw’Ikirenga kwemera ko izo manza zisubirwamo, ahandi ni akarengane gasanzwe kadashingiye ku manza karimo ako berekana bagiye bakorerwa n’inzego zitandukanye.”

Yakomeje atangaza ko ubusanzwe hari inzira ziteganywa urubanza runyuramo, ariko hari aho kujurira birangira ikemezo cy’urukiko kigashyirwa mu bikorwa, byaragaragaye ko urubanza rurangira inzira zo kujurira zikarangira nyamara bidakuyeho ko urubanza rukirimo ibibazo. Aha ni ho mu buryo budasanzwe n’impamvu urubanza rushobora gusubirwamo.

Avuga ko urubanza rusabirwa gusubirwamo rugomba kuba rufite ibimenyetso simusiga bigaragaza ruswa, ikimenyane cyangwa ikenewabo byagize ingaruka ku mikirize y’urubanza bikaba bitarigeze bimenywa n’uwatsinzwe mu gihe k’iburana, bibaho kandi mu gihe icibwa ry’urubanza hirengagijwe amategeko n’ibimenyetso bigaragarira buri wese n’iyo urubanza rudashobora kurangizwa ukurikije imikirize yarwo.

Yankurije akaba avuga ko mu manza 284 Urwego rw’Umuvunyi rwohereje mu rukiko rw’Ikirenga kuva mu 2013, imanza 194 zasuzumwe 138 zasanzwemo akarengane, 56 basanga zaraciwe uko bikwiye.

Ati “Aya ni amahirwe Abanyarwanda bakwiye gukoresha neza, ubu buryo bwo gusubirishamo urubanza bufasha abantu bafite imanza bigaragara ko zifite ibibazo bidashobora gukemuka hashingiwe ku mikirize y’urubanza. Hari abantu baburana ubutaka buriho inzu hagatsindirwa ubutaka bwubatseho ubutunze yarabwubatseho inzu urukiko rukavuga ko ubutaka butsindiwe ariko inzu yo itarimo abahesha b’inkiko bakabura uko barangiza urubanza. Icyo gihe ibyo bibazo iyo bije, Urwego rw’Umuvunyi rurabisesengura rukohereza dosiye mu rukiko rw’Ikirenga na bo bakareba ko urwo rubanza rwakongera gusubirwamo hashingiwe ku karengane barusanzemo.”

Avuga ko imanza nyinshi mu zo bakira basanga nta karengane karimo, ati “Abaturage bakoresha ubu buryo n’amahirwe mu buryo budakwiye, buri kwezi twakira amadosiye hagati ya 9 -100, mu mwaka ushize 93% by’amadosiye twasuzumye twasanze nta karengane karimo, ibi bivuga ko hakiri abaza basa n’abaje gupima amahirwe nyamara bazi ko nta kuri kuri muri dosiye zabo. Ibi byongera umubare w’amadosiye utugeraho.”

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, akaba asaba abaturage gukoresha mu buryo buribwo ubwo buryo bwo gusubirishamo imanza. Ati “Ndabasaba gukoresha aya mahirwe adasanzwe bayakoresha mu buryo buri bwo, ibi byabarinda gutakaza umwanya no gukomeza kuba mu makimbirane nyamara bazi neza ko mu bibazo byabo nta kuri bafite. Ndabasaba guharanira gukemura amakimbirane mu buryo bubarinda igihombo kuko iyo bagannye inkiko bibasaba byinshi birimo amafaranga ya ba Avoka, amatike n’ibindi, abafite ukuri koko bagakoresha ubwo bubasha kuko ni cyo bwashyiriweho ngo abaturage barenganurwe.”

Asaba na ba Avoka kujya babwiza abaturage ukuri kuko mu bibazo bagezwaho n’abaturage iyo babisesenguye babona ibifite ukuri n’ibitagufite, ibi byarushaho kurinda abaturage badafite ukuri muri dosiye zabo gusiragira bikarangira bahombye.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE