2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyeshuri 700 ba UNILAK binjijwe mu itorero ry’igihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-21 08:15:27

 
Share on:
 
Yasuwe:107
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itorero ry’Igihugu ryamaze kwinjiza Intore 700 z’abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere mu ishuri rikuru ry’Abalayiki b’Abadiventiste (UNILAK) ishami rya Kigali bamaze icyumweru batozwa umuco w’ubutore mu cyo bise “Kwinjiza Intore mu zindi”, kikaba cyasojwe zihawe izina “Intagamburuzwa mu mihigo” ndetse zihabwa n’ikivugo.

JPEG - 153.3 kb
Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu Bamporiki Eduard

Umuyobozi wungirije wa UNILAK, Dr Ngamije John, ashimira intore nshya z’iyi kaminuza uburyo zakurikiranye gahunda zose zabaye muri icyo cyumweru, asaba intore zimaze igihe muri iyo kaminuza kwita ku ntore nshya zinjijwe kugira ngo iyo kaminuza igire itorero rikomeye, buzuze indangagaciro igihugu cyubakiyeho.

Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu Bamporiki Eduard, yifurije abinjijwe mu ntore kuba intore zidapfubye kuko intore yapfubye irutwa n’umuntu utatojwe kuko intore yo igomba kuba yatojwe.

Ati: “Tugomba kuba abahamya b’uko hari intore zapfubye uyu munsi ureba imyitwarire ye, imitekerereze ye ugasanga ararutwa n’utarigeze agera aho abantu batorezwa. Icyatumye tugira intore zimwe zapfubye, ni uko twafashe umuhango ukomeye w’abakurambere w’ubutore aho kubibona nk’igihango cy’uruhererekane rw’abantu n’imitekerereze yabo tubigira umuhango aho kugira ngo bitubere igihango”.

Avuga ko mu itorero nta kintu abakurambere bakoraga badafite impamvu, avuga ko uko Umunyarwanda atekereza uyu munsi ari cyo gihugu cy’ejo hazaza.
Agira ati: “Umunyarwanda nyawe wubaha agaciro abakurambere dukomokaho, akagaha abazadukomokaho, agomba kuba afite imitekerereze itandukanye n’uwo ari we wese duhuje ubumuntu ariko utari umunyarwanda. Nta nzu itagira ipfundo kereka ituzuye kandi umurimo wose Umunyarwanda akoze arapfundika yagera ku ipfundo agakomeza kugira ngo abazaza bazarikomerezeho, twihe agaciro ibyo twasanze, twihe agaciro nk’abariho tugene n’intego ku bazaza. Tutarabaho hari abari bariho nituba tutakiriho hari abazaba bariho”.

Bamporiki avuga ko kera uburyo bwo kwiga buriho butarabaho abantu bajyaga kwiga mu itorero, intiti zatekererezaga ingoma zari nke cyane, abahanga bari bake bagera ku rwego rwo gutekerereza ingoma.

Avuga ko niba abagera ku 1500 batangiye UNILAK igihugu kibonye intiti zigiye kugifasha gutekerereza igihugu ariko ikizatuma abo bazavamo Abanyarwanda b’abakogoto ari ukwibanda ku gaciro umuntu afite kandi atanga
Intore yo ku mukondo ihagarariye izinjijwe mu zindi ntore, yamuritse imihigo ziyemeje irimo gukangurira Abanyarwanda kwitabira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kwitabira gahunda ya kora wigire ya WDA, guharanira ko nta ntore izatwara inda zitateganyijwe no kubikangurira abandi Banyarwanda.

Izo ntore z’abanyeshuri zanahize kuzatsinda amasomo yazo ku kigero cya 70%, ziha umuhigo wo kwizigamira igiceri 100 buri cyumweru mu rwego rwo kwigira ndetse no kwitabira gahunda za Leta zirimo umuganda rusange.

Usibye izo ntore za UNILAK ishami rya Kigali, mu cyumweru gishize gahunda zo kwinjiza intore mu zindi zanakozwe ku banyeshuri bayo barimo 400 babarizwa mu ishami rya Nyanza n’abandi 300 baherereye mu ishami rya Rwamagana.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE