2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Impuguke ziriga uburyo isi y’ejo hazaza yarushaho kuba nziza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-15 08:27:00

 
Share on:
 
Yasuwe:87
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n ’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) hamwe na Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO bahuje impuguke ziva mu Rwanda, abashakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda, abikorera n’inzego za Leta bigira hamwe uburyo isi y’ejo hazaza yarushaho kuba nziza.

JPEG - 351.1 kb
Mutesa Albert, umukozi muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, ushinzwe ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga ( Foto Rose M )

Ni muri porogaramu yiswe ‘Future Earth Initiative’ bishatse kuvuga ubushakashatsi mpuzamahanga bushingiye kuri porogaramu yashyizwe ahagaragara muri Kamena 2012 ishinzwe kwiga ku ngaruka z’ibibazo byibasira ikiremwamuntu ku isi.

Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi 2 yaberaga i Kigali, impuguke zo mu Rwanda n’izo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba zigiye hamwe ndetse zisesengura imbogamizi zigihari zibangamiye isi.

Mutesa Albert, umuyobozi w’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, yavuze ko iyi nama ihuza abantu batandukanye b’impuguke baturutse mu bigo bya Leta, mu rwego rw’abikorera, sosiyete sivile, kugira ngo bungurane ibitekerezo, basesengure inyandiko yakozwe n’umushakashatsi washyizweho, bityo barebe ibyo igihugu gifite nko mu bushobozi bwacyo bijyanye n’abantu, ibikoresho gifite kugira ngo kibe cyahangana n’ibintu by’impinduka z’ibidukikije kuko kugeza ubu abantu ari bo babikoresheje nabi.

Yagize ati “Ese ni ubuhe bushobozi dufite bwo kuba noneho twabasha kubungabunga no gukoresha mu buryo burambye imitungo dufite mu gihugu.”
Akomeza avuga ko hari n’ibindi bihugu byatoranyijwe gukorerwamo iyo porogaramu harimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Bolivia na Etiyopiya.

Ati “Ni igerageza ku rwego rutoya ariko iyo porogaramu ni ku rwego rwa UNESCO, imaze imyaka 5 kandi iri ku rwego rw’igihugu ariko bashatse kugira ngo bafate ibihugu bike bakorereho igerageza. Mu gukora, habanza gushakishwa no kumenya ibikenewe, kumenya ibibazo n’imbogamizi ndetse no kumenya ibikorwa by’ingenzi igihugu cyashyira imbere kugira ngo ejo ibintu birusheho kuba byiza mu isi.”

Hodari Jacob, umuyobozi w’itsinda rigena imigambi rikanayobora imikoreshereze muri Minisiteri y’ibidukikije, akaba ari we mpuguke yatoranyijwe gukora ubushakashatsi muri gahunga ya ‘Future Earth Initiative’ avuga ko ibyo bageraho bitanga ikizere cyo kuzasiga isi ari nziza kurusha uko bayisanze.

Yagize ati “Izi porogaramu zijyanye n’ibidukikije hariho iziba zidakora neza. Ni yo mpamvu UNESCO yarebye igasanga izi porogaramu zose zireba ku bidukikije n’imihindagurikire y’ibihe hari ibihugu bimwe byitabira, ibindi ntibyitabire noneho ifata iya mbere kugira ngo igire icyo itekereza cyo kuvuga ngo ese twakora iki kugira ngo isi tuzasiga ejo izarusheho kuba nziza, tuzayisigire abana bacu imeze neza, ibungabunzwe, icunzwe ku buryo burambye.”

Yungamo ati “Ikizere burya habaho gutegura. Ikiza ni uko dufite ikerekezo tugenderaho, ugendeye kuri za politiki z’ibihugu hari byinshi cyane bihari, hari n’ibijyanye ndetse n’ubushake bw’ibihugu n’ubuyobozi, hari byinshi byashyizwe imbere kandi byerekana umurongo. Twe ibitureba ni ukugira ngo dushyireho za gahunda noneho nyuma tubigeze ku bantu, buri wese afatemo ikimureba.”

Zimwe muri nzego zibandwaho zirimo ibirebana n’iby’ubuhinzi ahantu bihurira n’ibindi, iby’imiturire, imyubakire, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijyanye n’ingufu n’ibindi hagamijwe gucukumbura ibibazo bigihari no gushaka ibisubizo birambye.

Mika Odido, wavuze ku mwanya w’umuyobozi wa UNESCO mu rwego rw’Afurika y’iburasirazuba, asanga guhuriza hamwe ubushakashatsi ku mihindagurikire y’isi muri rusange, ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu bihugu bitandukanye no kuganira kuri gahunda y’ahazaza mu guhangana n’ibyo bibazo ari igisubizo ku birebana no kuzasiga isi nziza. Yasabye ibihugu byateye imbere kugira uruhare rugaragara muri gahunda yo kugira isi y’ahazaza nziza.

Dr. Gasingirwa Marie Christine, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi yashimye UNESCO ku mugambi mwiza wo gushyigikira no gushakisha ibisubizo ku bibazo biri mu bihugu bitandukanye.

Yashimangiye ko iterambere ryagombye kuba rusange rigahera ku byo abantu bazi harimo umuco, uburezi, aho bavuye , aho bageze naho berekeza. Ibi ngo ntibyashoboka hatabayeho ubushakashatsi cyangwa se ingamba zifite imihigo kuko asanga mu bushakashatsi gusa ariho umutungo kamere ushobora kuba wakoreshwa ku buryo burambye.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE