2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

APR FC irahatana na AS Kigali ku mukino w’umunsi wa gatatu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-20 07:53:46

 
Share on:
 
Yasuwe:29
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uyu munsi
APR FC -AS Kigali (Nyamirambo-15h30)
Ejo, tariki 21-10-2017
Bugesera FC -Rayon Sports FC (Nyamata-15h30)
Etincelles FC -Mukura ( Rubavu-15h30)
Espoir FC -Sunrise FC (Rusizi-15h30)
Kirehe FC-Musanze FC (Kirehe-15h30)

Tariki 22-10-2017
Police FC -Amagaju FC (Kicukiro-15h30)
Gicumbi FC-Marines FC (Gicumbi -15h30)
Miroplast FC-Kiyovu (Gikondo-15h30)

JPEG - 207.8 kb
Ubwo APR FC yatsindaga AS Kigali ibitego 2-0 mu irushanwa ry’agaciro ryabanjirije shampiyona

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda “Azam Rwanda Premier League 2017-2018” igeze ku munsi wa 3. Umukino ubimburire iyindi uraba uyu munsi tariki 20 Ukwakira 2017 aho ikipe ya APR FC yakira AS Kigali kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino nta bwo uza kuba woroshye cyane ko aya makipe ubu akurikiranye ku rutonde aho anganya amanota 4. Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 4 naho AS Kigali iri ku mwanya wa 3. Ikipe iza gutsinda uyu mukino irahita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Izi kipe zombi zisa n’izatangiriye kimwe shampiyona ya 2017-2018 dore ko AS Kigali yanganyije umukino umwe igatsinda undi cyo kimwe na APR FC. Izi kipe kandi zinjije ibitego 3 zinjizwa igitego 1.


Hari abakinnyi bataribugaragare

Ku ruhande rwa APR FC, Imanishimwe Emmanuel nta bwo aza gukina uyu mukino kubera imvune naho Hakizimana Muhadjiri n’ubwo yababariwe ku gihano yari yahawe nta bwo aza gukina. Muri AS Kigali abakinnyi bose bakaba bameze neza uretse Mbaraga Jimmy utarabona ibyangombwa.

Kuva muri 2013, aya makipe yabashije guhura inshuro 8 muri shampiyona. Buri kipe yatsinze imikino 2 naho indi 4 ziranganya. Muri shampiyona iheruka 2017-2016, AS Kigali yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza naho uwo kwishyura izi kipe zinganya igitego 1-0.Ikipe ya APR FC iheruka gukura amanota 3 kuri AS Kigali muri Mata 2016 ubwo mu mukino ubanza wa shampiyona ya 2015-2016 yatsindaga ibitego 3-1.

Indi mikino iteganyijwe
Shampiyona izakomeza ejo tariki 21 Ukwakira 2017 aho Bugesera FC izakira Rayon Sports i Nyamata, Etincelles FC yakire Mukura i Rubavu, Espoir FC yakire Sunrise FC i Rusizi naho Kirehe FC yakire Musanze FC i Nyakarambi.
Indi mikino izaba ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 aho Police FC izakira Amagaju FC kuri Sitade ya Kicukiro, Gicumbi FC yakire Marines FC naho Miroplast FC ikine na Kiyovu SC.

Mbere y’umunsi wa 3 wa shampiyona, Amagaju FC irayoboye n’amanota 6 ikurikiwe na AS Kigali, APR FC, Rayon Sports na Marines FC zifite amanota 4 naho ku mwanya wa nyuma hari Kirehe FC ifite ubusa.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE