2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Urubyiruko rurashimira Kagame waruhaye Minisiteri yihariye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-20 07:46:49

 
Share on:
 
Yasuwe:148
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bigirimana Emmanuel wari uhagarariye minisitiri yatangije inama mpuzabikorwa y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu izamara iminsi ibiri ashimira urubyiruko kuba rwaritabiriye igikorwa cy’amatora bigakorwa neza kandi mu mucyo, urubyiruko na rwo rushimira Perezida Kagame warushyiriyeho minisiteri yihariye.

JPEG - 207.4 kb
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko Bigirimana Emmanuel (Foto Nkundiye E.)....

Uru rubyiruko rwagaragarijwe raporo ikubiyemo ingengo y’imari y’umwaka 2017-2018, dore ko aribo bagize uruhare mu ishyirwaho ryayo. Yakomeje abasaba ko baba intangarugero mu turere bahagarariye bakorana na ba rwiyemezamirimo mu guhanga udushya. muri iyi mihigo urubyiruko rwiyemeje ko ruzakangurira abandi kumenya gukoresha neza imbuga nkoranyambaga aho gukoreshwa nabi zigakoreshwa mu kubaka ikoranabuhanga mu iterambere.

Bahize ko bazashyiraho uburyo bwo guhabwa amakuru ku rubyiruko rudafite akazi aho kari, kwigisha urubyiruko gushaka akazi kuri internet, gukangurira urubyiruko ubukoranabushake; kwigishya gukora umwirondoro ubaranga mu gihe basaba akazi no kumenya kuvugira mu ruhame, kuko ari kimwe mu bibazo umubare munini w’urubyiruko uhura na cyo kikababera imbogamizi.

Muri iyi nama mpuzabikorwa hagarutswe kuri gahunda Minisiteri y’Urubyiruko ifite muri uku kwezi kuva ku wa 20 Ugushyingo hazamurikwa gahunda y’ibiruhuko izageza muri Mutarama 2018.

Iyi gahunda izakorwa mu gihugu hose, izaba ifite ibice bitatu guhera ku myaka 7-13, 14-20, 21-30. Intego yayo ni ukugabanya ku rubyiruko kunywa ibiyobyabwenge, kugabanya umwanya bapfusha ubusa mu biruhuko no kubarinda inda zitateganyijwe . bazajya bitabira guhera ku wa 1 kugeza ku 5 baze saa 8 bageze saa 5muri iki gikorwa kizunganira gahunda za reta basangire n’ibitekerezo.

Hagaragajwe gahunda y’itorero urunana rw’urungano izaba ku itariki 6 -12 Ukuboza izaba ifite intego ku kubaka urubyiruko hashingiwe ku mateka iri huriro rizaba rigizwe n’urubyiruko 1 032 harimo 2 bazaturuka muri buri mirenge igize igihugu na 200 bazaturuka hanze y’igihugu.

NKUNDIYE ERIC BERTRAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE